Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021

Uwari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss East Africa 2021, Umunyana Shanitah, ni we wegukanye ikamba akaba abaye Nyampinga w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, iryo kamba akaba yaryambikiwe muri Tanzania.

Miss Umunyana Shanitah, yegukanye iri kamba nyuma yo guhigika abandi bakobwa 11 bari kumwe mu irushanwa, kuko bose hamwe bari 12 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo, Tanzania n’ibindi.

Uko ari 12, abo bakobwa bari bamaze ukwezi mu mwiherero bahugurwa ku bintu bitandukanye bijyanye n’ayo marushanwa, nko kuvugira mu ruhame, kugenda nka ba nyampinga n’ibindi.

Umunyama Shanitah niwe wenyine wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa
Imodoka yahembwe Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *