UBUZIMA

Abantu 4600 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuri Noheli

Polisi y’u Rwanda irasaba Abaturarwanda bose kwirinda imyitwarire iyo ariyo yose ishobora gutuma umubare w’abandura icyorezo cya Covid-19 wiyongera.

Byagarutsweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021 n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda.

CP Kabera yemeje ko ku tariki ya 25 Ukuboza ubwo hizihizwagwa Noheli mu bice bitandukanye by’igihugu, abantu 4600 ari bo bagaragaye barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yavuze ko abo bantu bafatiwe mu makosa atandukanye arimo kutambara agapfukamunwa, gufungura utubari nta burenganzira bahawe no gucuruza inzoga igihe cyarenze, anashimangira ko hari n’abagaragaye bakoresheje ibirori bitubahirije amabwiriza.

CP Kabera yagarutse no ku bantu barimo kugaragara bajya gusura abarwayi ba COVID-19 kandi babizi neza ko bitemewe.

Ati “Hari imyitwarire irimo kuranga abantu bamwe twavuga ko birenze kudohoka ahubwo ni ugutinyuka. Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga haherutse gufatirwa abantu 16 bari mu rugo rw’umuntu wanduye COVID-19 bagiye kumusura.”

Yakomeje kwibutsa abaturage ko hari itegeko rihana umuntu ukwirakwiza indwara ku bushake anabasaba kubahiriza amabwiriza yose cyane cyane muri iyi minsi mikuru kugira ngo hatazafatwa izindi ngamba zikomeye biturutse ku bwiyongere bw’ubwandu.

CP Kabera yanavuze ko muri sosiyete zitwara abagenzi zibajyana mu Ntara hagaragayemo umuvundo mwinshi ku buryo abantu bashobora kwanduzanya, asaba abafite ingendo ko bajya bazitegura hakiri kare.CP John Bosco Kabera yavuz eko kuri Noheli abantu 4600 ari bo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

DomaNews

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago