UBUZIMA

Abaturage bambere ba Israel batangiye gufata urukingo rwa kane rwa COVID-19

Nk’uko byari biherutse gutangazwa n’ubuyobozi bwa Israel, abaturage bayo ba mbere bahawe urukingo rwa kane rwa COVID-19. Muri Israel ho bose bahawe urukingo rwo mu bwoko bwa Pfizer kuva babona urwa mbere kugeza kuri iyi nshuro ya kane.

Advertisements

Abaganga bo muri kiriya gihugu kiri mu bifite abaganga benshi ku isi ugereranyije n’abagituye(gikurikirwa na Cuba), batangaza ko gutanga ruriya rukingo byakozwe mu rwego rwo kureba niba rushobora guha uwaruhawe ubudahangarwa budasanzwe ku bwandu bwa COVID-19.

Abaruhawe ku ikubitiro ni abageze mu zabukuru, abafite uburwayi bwatumye ubudahangarwa bwabo buzahara nka cancer, n’abandi.

Nyuma yo kureba uko imibiri yabo izarwakira, biteganyijwe ko Minisiteri y’ubuzima muri Israel    izageza inyandiko kuri Minisitiri w’Intebe Naftali Bennett ivuga niba yakwemeza ko ruriya rukingo rwahabwa abantu bose cyangwa niba hari ibindi byabanza kwitonderwa mbere y’uko rukwizwa hose.

Kimwe n’ahandi ku isi, Israel nayo yugarijwe n’ubwandu bushya bwa COVID-19 bwiswe Omicron bwandura vuba ariko ntibuzahaze cyangwa ngo buhitane abanduye nk’uko byagenze ku bwandu bwiswe Delta bwayogoje Isi mu mpera z’umwaka wa 2020.

Hari abatuye Isi batarakingirwa COVID-19 byibura inshuro imwe…

Mu gihe Israel ishaka gukingira abaturage bayo, hari ahandi ku isi mu bihugu byinshi cyane cyane ibyo muri Afurika abaturage batarahabwa urukingo na rumwe!

Ibi byatewe n’uko ibihugu bikize byikubiye inkingo zirenga 80% by’izakozwe ku ikubitiro n’izindi zikorwa muri iki gihe zikaba zidakwirakwizwa ku isi mu buryo bungana.

Ikindi kibitera ni uko kugeza ubu nta gihugu cyakwizera ko abaturage bacyo bakingiwe mu buryo budasubirwaho.

‘Uburyo budasubirwaho’ bushatse kuvuga ko abakingiwe bagomba kuba barubatse ubudahangarwa burambye k’uburyo batazongera kwandura kiriya cyorezo.

Ibi rero biragoye kubera ko imiterere ya virusi itera uburwayi bwa COVID-19 yihinduranya kenshi kandi mu buryo butari bwitezwe.

Omicron ivugwa muri iki gihe ifite ubushobozi bwikubye 32 ubwo Delta yari ifite mu mwaka wa 2020 ubwo yacaga ibintu ku isi.

Nta muhanga wakwihandagaza ngo avuge ko ari neza igihe iriya virusi izaba yaracikiye intege mu buryo budasubirwaho.

Ku ikubitiro rwahawe  abaturage baje kurufatira ku bitaro bya Sheba hafi y’Umujyi wa Tel Aviv bose bafite hejuru y’imyaka 60 y’amavuko

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago