Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana yemeza ko mu gihe cy’icyumweru kimwe abarenga 700 bari baranze kwikingiza bageze aho bakava ku izima, ni nyuma y’uko hakozwe ubukangurambaga bwiswe “Warikingije?” bwatangijwe n’Urugaga rw’Abikorera PSF mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kuri uyu wa 30 Ukuboza mu Karere ka Rwamagana hasojwe ubukangurambaga bw’icyumweru bwakozwe n’Urugaga rw’Abikorera PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, kimwe mu byari bigamijwe muri ubu bukangurambaga harimo gukangurira abaturage kwitabira inkingo, no kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yemeza ko hari bamwe mu baturage banze gufata inkingo.
Yagize ati: “Bugesera hari abantu 92 banze kwikingiza kubera imyemerere yabo abo bagezweho n’izi nzego zitandukanye barikingiza, Kayonza hari 120 barikingije, Gatsibo ni 68 nabo bari muri iyo myemerere, Nyagatare ni 150, i Ngoma hari 55, naho Rwamagana hari abarenga 200 abo bose barikingije”
Bakaba bashima uruhare rw’abikorera muri ubu bukangurambaga, Manirakiza Assoumpta Yagize ati “Nyuma yo gukangurirwa kwikingiza nanjye nafashe ingamba zo gufata urukingo kandi nasanze ari byiza kandi ntacyo bitwaye, hari bamwe mu babitinya ariko nasanze nta kibazo.”
Perezida wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba Ndungutse Jean Bosco yagize ati: “Iki cyumweru twagifashe nk’abikorera, nk’abahinzi n’aborozi mu rwego rwo kugira ngo dukangurire bagenzi bacu kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, dusaba abaturage kwikingiza kuko twari dufite abacuruzi benshi abahinzi n’aborozi batikingije n’abamotari bose dukora inama nk’ababayobora twemeranywa ko tugomba kujyana mu ngamba n’inzego za leta.”
Hirya no hino mu gihugu hagaragara abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bamwe bakavuga ko bihabanye n’imyemerere yabo, bamwe muri bo bakaba babyemeza beruye mu gihe hari ababikorwa rwihishwa kugeza ubwo banga kwikingiza iki cyorezo cyongeye gukaza umurego ku Isi kubera Virusi nshya yihindurije izwi nka Omicron.
Yanditswe na Abayo Minani John
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…