Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, azize uburwayi.
Umuyobozi w’Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA), Bavakure Vincent, yahamije aya makuru ko Kalimba yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu muryango COPORWA, Kalimba yahoze awuyobora mbere yo kuba umusenateri mu mwaka wa 2012.
Bavakure yagize ati “Ni byo yitabye Imana n’ubu turi muri gahunda yo kumushyingura. Yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.”
Biteganyijwe ko Kalimba Zephyrin azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 6 Mutarama 2022.
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, na we yavuze ko yamenye amakuru y’urupfu rwa Kalimba, dore ko yari amaze iminsi arwaye.
Dr Iyamuremye yihanganishije umuryango wa Kalimba, awusaba gukomera muri ibi bihe bikomeye.
Yavuze ko Kalimba ari umuntu mu buzima bwe witangiye guharanira uburenganzira bwa muntu haba mbere yo kwinjira muri Sena no mu gihe yari umusenateri.
Ati “Yari umusenateri mwiza witangira imirimo kandi ubuzima bwe yabaye mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza cyane cyane abasigajwe inyuma n’amateka. No muri sena ntabwo yigeze ahwema, yagiye abikora kandi akabikorana ubwitonzi. Abantu bose baramukundaga.”
Kalimba asize umugore n’abana n’abana icyenda. Yavukiye mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda.
Zephyrin Kalimba yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo. Yabaye umujandarume (Polisi) mbere ya Jenoside aho yamaze imyaka ine n’amezi umunani, nyuma aza gukora muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Mu myaka ya 1990 yashinze Umuryango uvuganira abasigajwe inyuma n’Amateka, anawubera umuyobozi. Muri icyo gihe yagiye yumvikana kenshi anenga uburyo batitabwaho, agasaba ko hari icyakorwa kugira ngo imibereho yabo ihinduke.
Mu mwaka wa 1997 yayoboye Ihuriro ry’Imiryango yita ku Basigajwe inyuma n’amateka mu Karere u Rwanda ruherereyemo (International Alliance of Indigenous and Tribal Peoples of the Tropical Forests).
Mu mwaka wa 2012 yatoranyijwe mu basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, umwanya yagumyeho kugeza mu 2020 ubwo manda ye yarangiraga.
ABAYO MINANI John/DomaNews
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…