Perezida Kagame yitabiriye inama yamurikiwemo ikoranabuhanga rizifashishwa mu gukora inkingo za COVID-19

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga rizakoreshwa mu mirimo yo kubaka inganda zizakorera inkingo zirimo n’iza Covid-19 ku Mugabane wa Afurika mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yari kumwe na Perezida Macky Sall wa Sénégal, ikindi gihugu cyiyongera ku Rwanda mu bimaze kwemezwa nk’ibizakira inganda za mbere za BioNTech zizakorera inkingo muri Afurika.

Hari kandi Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kurwanya Ibyorezo muri Afurika (Africa CDC), John Nkengasong, Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Prof. Ugur Sahin n’abandi bayobozi batandukanye.

Kuva inkingo za Covid-19 zagera ku isoko, izirenga miliyari 10 zimaze gutangwa. Icyakora Umugabane wa Afurika utuwe na miliyari 1,2 umaze gutanga izitarenze miliyoni 400. Kugera mu mpera z’umwaka ushize, ibihugu birindwi kuri uyu Mugabane ni byo byari bimaze gutanga inkingo nibura kuri 40% by’ababituye, mu gihe ibihugu byateye imbere byose byesheje uyu muhigo.

Ibi byose byumvikanisha ikibazo cyari gihari cy’uko Umugabane wa Afurika udafite inkingo zihagije zo gutanga, nubwo ukoresha nyinshi. Mu nkingo zose zikorwa ku mwaka, Afurika yonyine ikoresha 25% byazo. Muri izo, uyu Mugabane wikorera 1% gusa, ugatumiza izigera kuri 99% hanze yawo.

Ibi ni ikibazo gikomeye kandi cyarushijeho kwigaragaza muri ibi bihe bya Covid-19. Ubwo inkingo zatangiraga gukorwa, Afurika niwo Mugabane wazakiriye bwa nyuma, kuko ibihugu bifite inganda zizikora byazikubiye, ku buryo hari igihugu cya Afurika cyaguraga inkingo ariko ntikizihabwe kuko zabaye nke, cyangwa se ibihugu bikize byagize uruhare mu gutanga amafaranga yakoreshejwe inkingo, bikagura n’izari zaguzwe n’ibindi bihugu.

Ibi ni byo byatumye abantu hirya no hino batangira kwibaza impamvu Umugabane wa Afurika udafite inganda zihagije zishobora kwikorera inkingo, nyamara ari ikintu gikenerwa hafi na buri muturage w’uyu Mugabane.

Icyakora nubwo Covid-19 yakanguye Abanyafurika ku ikorwa ry’inkingo, ntabwo ari ibintu byikora kuko kuzikora no kuzitunganya ari ibintu bihenze cyane, bisaba ubuhanga buhanitse ndetse no gukurikiranwa bihambaye.

Iyi niyo mpamvu Afurika yari ikeneye Abafatanyabikorwa basanzwe bafite uburambe muri ibi byo gukora inkingo, kugira ngo bayifashe kubaka ubushobozi bw’ibanze muri uru rugendo.

Kimwe mu byatumaga gukora inkingo bihenda, ni uko byasabaga kubaka uruganda rumwe rukora urukingo rumwe, kuko ikoranabuhanga rikenerwa mu gukora inkingo zitandukanye hifashishijwe ibikoresho bimwe ritari ryagasakara.

Icyakora ku bw’amahirwe, muri iyi minsi havumbuwe ikoranabuhanga rishya rizwi nka mRNA, ari naryo ryakoreshejwe mu gukora inkingo nyinshi za Covid-19 turimo gukoresha uyu munsi. Umwihariko w’iri koranabuhanga ni uko rishobora kwifashishwa mu gukora inkingo z’indwara zitandukanye kandi bidasabye gukora impinduka nyinshi.

Nk’urugero, mu gihe haboneka ubwoko bushya bwa Covid-19 budahangarwa n’inkingo zimaze gukorwa, byatwara igihe cy’amezi atatu kugira ngo hakorwe inkingo nshya zihariye kuri ubwo bwoko bwa Covid-19. Mbere byashoboraga gutwara imyaka irenga itanu.

Hejuru yo kuba iri koranabuhanga rishobora kwifashishwa ku ndwara nyinshi, rinafite umwihariko w’uko rihendutse, ari nacyo cyatumye imishinga yo kwiga uburyo ryazanwa ku Mugabane wa Afurika yoroha kuko ibisabwa bishobora kuboneka.

BioNTech, Ikigo cy’Abadage cyazobereye muri iri koranabuhanga, ni kimwe mu byafashe iya mbere mu rugendo rwo kuzana iri koranabuhanga muri Afurika, aho ibihugu birimo u Rwanda na Sénégal bizakira inganda zikorera inkingo kuri uyu Mugabane.

Perezida Kagame witabiriye inama yiga ku buryo iri koranabuhanga rizagezwa kuri uyu Mugabane, yavuze ko ari ikorwa ry’inkingo ku Mugabane wa Afurika rizateza imbere urwego rw’ubuzima kuri uyu Mugabane.

Yagize ati “Ikorwa ry’inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya BioNTech rizafungura amahirwe yo kubona inkingo ku buryo bungana ku rwego rw’Isi. U Rwanda rwiteguye gutangiza uruganda rukora inkingo [rwifashishije ikoranabuhanga rya] m RNA mu bihe biri imbere, ku bufatanye na BioNTech ndetse n’abafatanyabikorwa bacu ku Mugabane wa Afurika no hirya yayo.”

Uburyo gahunda yo kubaka inkingo muri Afurika iteganyijwe

Nk’uko twabigarutseho, kubaka inganda zikora inkingo cyangwa imiti ni ikintu kigoye cyane kandi gisaba ikoranabuhanga rihambaye. Ku bw’izo mpamvu, ntabwo mu Rwanda ‘hazubakwa’ uruganda rukora inkingo kuva ku musingi kugera ku gisenge, ahubwo urwo ruganda ruzubakirwa hanze, maze ‘ruteranyirizwe mu Rwanda.’

Kugira ngo uruganda rube rwuzuye, ruzaba rufite inyubako ebyiri zitandukanye, twagereranya nka kontineri. Buri kontineri yitwa BioNTainer, izaba yubatswe n’ibice bitandatu bitandukanye, aho buri kimwe kizajya kizanwa ukwacyo, bigateranyirizwa mu Rwanda no mu bindi bihugu bizubakwamo inganda.

Izi kontineri zizaba zubakanye ikoranabuhanga rihambaye, ku buryo zizaba ziri ku rwego rw’inganda cyangwa laboratwari zo mu bihugu byateye imbere. Zizaba zifite uburyo bwazo bwo kubona umwuka n’ubukonje, ibintu by’ingenzi cyane mu nganda zikora imiti n’inkingo.

Izi kontineri kandi zizaba kandi zifite uburyo bwo kubona amashanyarazi adashobora gupfa kwivanaho, kuko ibi byagira ingaruka zikomeye ku mikorere yayo. Ku mwaka, uru ruganda (rugizwe na kontineri ebyiri) ruzaba rufite ubushobozi bwo gukorerwamo inkingo miliyoni 50.

Izi nkingo ariko zishobora kwiyongera mu gihe bibaye ngombwa, aho ibi bizajya bishoboka binyuze mu kongera kontineri, uko hakenerwa inkingo nyinshi, akaba ari nako zongerwa.

Mu minsi ya mbere, izi kontineri zizaba zikoreshwa n’abakozi ba BioNTech, ariko gahunda ihari ni ugutoza abakozi bo mu bihugu bya Afurika bazakomeza gukoresha ibyo bikorwaremezo mu myaka iri imbere.

Indi nyungu ni uko hatazakorwa inkingo za Covid-19 gusa, ahubwo hakazakorwa inkingo n’izindi nkingo zirimo iza malaria n’igituntu zikiri mu igeragezwa, kimwe n’izindi nkingo nyinshi zishobora kuzaboneka nyuma, zikenera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya m RNA.

BioNTainer ya mbere izagera muri Afurika mu mpera za 2022, ibikorwa byo gutangira gukora inkingo bikaba bitegerejwe mu mezi 12 nyuma y’uko zigeze mu bihugu zigomba kuba zikoreramo. Inkingo zizakorerwa muri izi nganda zizaba zigenewe amasoko y’imbere mu bihugu zakorewemo ndetse n’ayo mu bindi bihugu bya Afurika ku biciro bidafite inyungu.

Perezida Kagame yitabiriye inama yamurikiwemo ikoranabuhanga rizifashishwa mu gukora inkingo za COVID-19

Source: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *