IYOBOKAMANA

Mgr Nzakamwita Siliveriyani yahawe ikiruhuko cy’Izabukuru

Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Fransisiko yatangaje ko agize  Mgr  Papias Musengamana, wari usanzwe ari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba.

Mgr Musengamana yasimbuye Musenyeri Siliveriyani Nzakamwita wahawe ikiruhuko cy’izabukuru.

Ku rubuga rwa Diyosezi ya Byamba handitseho ko Musenyeri Siliveriyani Nzakamwita yavutse taliki 20, Mata, 1943.

Muri iki gihe isi yari mu Ntambara ya Kabiri y’isi.

Yavukiye ahitwa Gatsirima muri  Paruwasi ya Nyarurema Diyoseze ya Byumba.

1952-1957: Nibwo yize  amashuri abanza i Kabare, i Rushaki n’i  Rwaza.

Mu mwaka wa  1958 yinjiye mu Iseminari Nto Ya Mutagatifu Dominiko Savio  ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965.

Kuri uru rubuga( rwa Diyosezi ya Byumba) handitseho ko muri Nzeri 1965 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda ahabwa Ubusaserdoti ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki.

Ubu ni mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kuva  1971-1975, yari Padiri wungirije muri Paruwasi ya Ruhengeri.

Itangazo rishyira Musenyeri Nzakamwita mu kiruhuko cy’izabukuru

Yahavuye mu mwaka wa 1975 agiye kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja kugeza 1986.

Hagati y’umwaka wa 1986 n’uwa 1989, yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera Umuyobozi.

Kuva Nzeri 1989 kugeza mu Ukwakira 1991, yari i LUMEN VITAE mu Bubiligi.

Iki ni ikigo cyo mu Bubiligi giharanira imibereho myiza y’abana.

Agarutse, yagizwe umwarimu ndetse aba ushinzwe umutungo muri  Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994.

Yagizwe umwepiskopi wa Byumba, ku ya 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba  ku ya 2 Kamena 1996 n’intego igira iti : FIAT VOLUNTAS TUA.

Iki ni Ikilatini mu Gifaransa basomanura ngo ‘Que Ta Volonté Soit Faite’, Mu Kinyarwanda ni ‘Ugushaka Kwawe Kubeho’.

Musenyeri Nzakamwita azibukirwa k’ukuba ari mu bihaye Imana bo ku rwego rwo hejuru bababariye ababiciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

DomaNews

Recent Posts

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

1 hour ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

2 hours ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

5 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

1 day ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago