IYOBOKAMANA

Mgr Nzakamwita Siliveriyani yahawe ikiruhuko cy’Izabukuru

Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Fransisiko yatangaje ko agize  Mgr  Papias Musengamana, wari usanzwe ari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba.

Advertisements

Mgr Musengamana yasimbuye Musenyeri Siliveriyani Nzakamwita wahawe ikiruhuko cy’izabukuru.

Ku rubuga rwa Diyosezi ya Byamba handitseho ko Musenyeri Siliveriyani Nzakamwita yavutse taliki 20, Mata, 1943.

Muri iki gihe isi yari mu Ntambara ya Kabiri y’isi.

Yavukiye ahitwa Gatsirima muri  Paruwasi ya Nyarurema Diyoseze ya Byumba.

1952-1957: Nibwo yize  amashuri abanza i Kabare, i Rushaki n’i  Rwaza.

Mu mwaka wa  1958 yinjiye mu Iseminari Nto Ya Mutagatifu Dominiko Savio  ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965.

Kuri uru rubuga( rwa Diyosezi ya Byumba) handitseho ko muri Nzeri 1965 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda ahabwa Ubusaserdoti ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki.

Ubu ni mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kuva  1971-1975, yari Padiri wungirije muri Paruwasi ya Ruhengeri.

Itangazo rishyira Musenyeri Nzakamwita mu kiruhuko cy’izabukuru

Yahavuye mu mwaka wa 1975 agiye kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja kugeza 1986.

Hagati y’umwaka wa 1986 n’uwa 1989, yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera Umuyobozi.

Kuva Nzeri 1989 kugeza mu Ukwakira 1991, yari i LUMEN VITAE mu Bubiligi.

Iki ni ikigo cyo mu Bubiligi giharanira imibereho myiza y’abana.

Agarutse, yagizwe umwarimu ndetse aba ushinzwe umutungo muri  Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994.

Yagizwe umwepiskopi wa Byumba, ku ya 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba  ku ya 2 Kamena 1996 n’intego igira iti : FIAT VOLUNTAS TUA.

Iki ni Ikilatini mu Gifaransa basomanura ngo ‘Que Ta Volonté Soit Faite’, Mu Kinyarwanda ni ‘Ugushaka Kwawe Kubeho’.

Musenyeri Nzakamwita azibukirwa k’ukuba ari mu bihaye Imana bo ku rwego rwo hejuru bababariye ababiciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago