Ndimbati ukina Filime yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwemeje ko rwataye muri Uwohoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati muri Cinema Nyarwanda ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

Nyuma y’Inkuru yatangajwe na Shene yo kuri Youtube ya ISIMBI TV ivuga ko Uwihoreye Jean Bosco Moustapha uzwi nka Ndimbati muri Filime yasambanyije uwitwa Kabahizi Fredaus wari utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda ndetse bakabyarana abana babiri b’impanga.

Muri iyi nkuru bavuga ko nyuma yo kumutera inda yamwizezaga ubufasha bwo kurera abana byanatumye uyu mukobwa atitabaza ubuyobozi, gusa ngo ibyo yemeye ntabyo yakoze.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje itabwa muri yombi ry’uyu mugabo.

Ati “RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”

Uyu mugabo akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Rwezamenyo mu gihe iperereza kuri iki cyaha akurikiranyweho rigikomeje.

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *