Nyarugenge: Umuryango TUMUKUNDE INITIATIVE watangiye ubukangura bwo kwikingiza COVID-19 kuri buri wese

Ubwo bazirikanaga igihe cy’imyaka ibiri icyorezo cya COVID-19 kimaze kemejwe ku Isi, Umuryango utegamiye kuri Leta TUMUKUNDE INITIATIVE wakanguriye Abantu bose kwikingiza COVID-19 mu buryo bwuzuye kugirango Isi yose yizereko icyorezo kizagabanya umuvuduko.

Ibi byabereye mu rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara(GS Kimisagara) mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa gatanu tariki 11 Werurwe 2022, aho uyu muryango wanatangiye gufasha bamwe mu bana biga muri iki kigo bagizweho ingaruka n’iki cyorezo kurusha abandi.

Umuyobozi w’Umuryango TUMUKUNDE INITIATIVE Nzabanterura Eugene, yavuze ko bateguye iki gikorwa bazirikana ko imyaka ibiri ishize COVID-19 itangajwe nk’icyorezo ku Isi yose.

Yagize ati:” Uyu munsi imyaka ibiri iruzuye COVID-19 itangajwe nk’icyorezo k’Isi yose, iyo kiba ikintu kiza twari kugira ibirori ariko ubu ntabwo twakwishima tugihanganye nacyo, twifatanyije n’Abanyeshuri bo muri iki kigo ariko hari n’ahandi tuzakomereza, twatanguye dukora ubukangurambaga ngo abantu bikingize kuko tubona ko urukingo ariyo ntwaro izatuma abantu bacika iki cyorezo cya COVID-19. Uyu munsi turagirango dutange ubutumwa ku Isi yose ko urukingo rukwiye kugera kuri buri wese, turashimira igihugu cyacu ko ubu tugeze ku kigero kitari hasi mu gukingira byibuze Dose ya kabiri. Ntitwakwibagirwa ko hari ibindi bihugu kandi by’ibituranyi bitarabona inkingo ku buryo twakwizera ko bitazadusubuza inyuma kuko kugirango twizere ko icyorezo cyacika ari uko Isi yose ifata urukingo.”

Umuyobozi w’Umuryango TUMUKUNDE INITIATIVE Nzabanterura Eugene, yavuze ko barigukora ubuvugizi ngo buri wese azabone urukingo rwa COVID-19

Kuri uyu munsi kandi uyu muryango wafashije abanyeshuri babiri bagizweho ingaruka na COVID-19 kurusha abandi biga muri Group Scolaire Kimisagara, umwe umubyeyiwe yapfuye azize iki cyorezo undi akaba afite umuryango utishoboye biturutse kuri cyo. Aba bana bakazishyurirwa Amafaranga y’Ishuri umwaka wose harimo b’ibirarane bari bafite, bahabwe n’ibikoresho byishuri.

Eugene uyobora Umuryango TUMUKUNDE INITIATIVE, avuga ko uretse ibi bazakorera aba bana, bazanakomeza kubakorera ubuvugizi bwo kubona ubufasha mu kwiga, si aba gusa kandi kuko bazakomeza gushaka abandi bakeneye ubufasha bakabakorera ubuvugizi.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Kimisagara Nsengimana Charles,

Yagize ati: ” Iki cyorezo cyagize ingaruka ku bantu bose, ariko by’umwihariko abana bakiri mu ishuri kuko ntabwo bakurikiye amasomo nk’uko bikwiye, abanyeshuri bose ubuzima bwarahungabanye ariko kuri ubu hari ikiri guhinduka. Turashimira Umuryango TUMUKUNDE INITIATIVE kuko bateye intabwe bakaza gufasha aba bana bagizweho ingaruka na COVID-19, bariya bana bafashije umwe yapfushije umubyeyi azize icyorezo, undi akazi ababyeyi be bakoraga karahagaze bituma bagira imibereho mibi, ibyo byose rero byatumaga batiga neza ariko turizera ko hari ibigiye guhinduka.”

Umuryango TUMUKUNDE INITIATIVE usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abana bavukanye ubwandu bwa Virusi itera Sida n’ababyeyi babo ndetse no gufasha abatishoboye.

Iyi gahunda yo gukora ubuvugizi kugirango abatuye Isi babashe kubona inkingo za COVID-19, bayikora bifashishije uburyo butandukanye burimo; Kwandikira z’Ambasade z’ibihugu bikize ku Isi, gucisha ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangaza makuru bitandukanye, ni mu rwego rwo kugirango habeho isaranganywa rw’Inkingo z’iki cyorezo, bityo ntiziharirwe n’Ibihugu bikize ku Isi gusa kuko aribwo icyorezo kizacika ku Isi.

Umuryango TUMUKUNDE INITIATIVE watangiye ubukangura bwo kwikingiza COVID-19 kuri buri wese

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *