Gen Muhoozi yagabiwe inka na Perezida Kagame w’U Rwanda

Perezida Paul Kagame yagabiye inka Lt.Gen Muhoozi Kaineruga Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko nyuma yo gutembera ifamu ye irimo inyambo, Perezida Kagame yagabiye inka Gen Muhoozi Kainerugaba.

Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Werurwe 2022 nibwo Umujyanama wihariye wa Perezida  wa Uganda Yoweri Kaguta  Museveni akaba n’umuhungu we,  Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangiye uruzinduko rwe rwa kabiri mu Rwanda.

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe aje n’indege yihariye yakirwa n’abagize Ambasade ya Uganda mu Rwanda bayobowe na Charge d’Affaire, Mme Anne Katusime.

Ku ruhande rw’u Rwanda hari  Brig Gen Willy Rwagasana uyobora ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu ndetse n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronard Rwivanga.

Uyu musirikare kandi yaherukaga i Kigali  ku wa 22  Mutarama 2022, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, ibiganiro byatanze umusaruro nk’uko icyo gihe byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu gihe gito avuye mu Rwanda, ku wa 28 Mutarama 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko tariki ya 31 Mutarama, umupaka wa Gatuna uzafungurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *