Amafoto: Gen Kainerugaba yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Lt Gen Mohoozi Kainerugaba wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yasoje urugendo rwe asubira mu gihugu cye.

Kuri uyu wa kane tariki 16 Werurwe 2022, nibwo Lt Gen Mohoozi Kainerugaba Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yasoje uru ruzinduko, ku kibuga cy’indege cya Kigali yaherekejwe na bamwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Lt Gen Mohoozi Kainerugaba yaherekejwe na bamwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda

Hari kandi n’ubuyobozi muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda.

Mu minsi itatu amaze mu Rwanda Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yahuye na Perezida Kagame, asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku Gisozi, asura Kigali Arena.

Perezida Kagame kandi yamugabiye inka z’Inyambo kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Werurwe 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *