URUBYIRUKO

Umwana uzaba Umwami ntasamara nk’abandi-Umugani waciriwe urubyiruko rwitabiriye Umuganda I Nyanza

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, habaye Umuganda wihariye w’Urubyiruko mu Gihugu hose aho bibandaga gukora isuku ku nzibutso n’ahandi hari hakenewe imbaraga mu mirenge yose.

Uyu muganda wateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ku rwego rw’akarere ka Kicukiro wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza mu murenge wa Kagarama. Ahahuriye urubyiruko rwo muri uwo murenge n’abandi baturutse mu mirenge ihegereye.

Muri uyu muganda hatemwe ibihuru byari hafi y’Urwibutso, nyuma y’uyu muganda Urubyiruko rwitabiriye rwahawe ibiganiro n’Abayobozi batandukanye bari bifatanyije nabo, bibutsa Urubyiruko amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, bibutswa ko bakomeza kurwanya ababiba urwango mu Banyarwanda bapfobya Jenoside bifashishije Imbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert yasabye Urubyiruko rwitabiriye gukomeza gusigasira amateka yaranze Igihugu rukora ibitandukanye n’ibyo abandi bakora.

Yagize ati: “Aha turi hafite amateka, ntabwo twaje gukora isuku ahantu hasanzwe duhari kubera amateka, hano tuhafite imibiri y’Abanyarwanda bahashyinguye barenga ibihumbi 96,ntabwo bahashyinguye kubera barwaye bakavuzwa bikanga bakitaba Imana, bahari kubera bishwe n’abandi kubera amateka mabi(…). Tugiye gutangira icyunamo ariko dufite umukoro, dukwiye gufatanya turwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi twifashisha imbuga nkoranyambaga dukoresha. Mu Kinyarwanda baca Umugani ngo ‘Umwana uzaba umwami ntabwo asamara nk’abandi’ uwo mugani muwutahane mutahe muwutekereza”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert yasabye Urubyiruko gukora ibitandukanye n’ibyo abandi bakora

Shyaka Nyarwaya Michael Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kagarama, akaba anashinzwe Urubyiruko muri PanAfrican Movement Rwanda yibukije Urubyiruko ko rufite uruhare rukomeyeye mu kubaka Igihugu.

Ati: “Murabizi ko ababohoye Igihugu bamwe banganaga namwe abandi bari hasi yanyu, ibi bigomba kutwigisha ko dufite uruhare rukomeye cyane mu kwiyubakira Igihugu, dufite uruhare rukomeye mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubarwanye twebwe nk’Urubyiruko dukoresheje imbuga nkoranyambaga”.

Shyaka Nyarwaya Michael Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kagarama yibukije Urubyiruko ko rufite uruhare rukomeyeye mu kubaka U Rwanda

Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Kicukiro Uwayo Rwema Emmanuel , avuga ko urubyiruko rwiteguye kandi rufite imbaraga zo kunyomoza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati: “Urubyiruko kuri uyu munsi ruriteguye kandi rufite imbaraga zo gukorera Igihugu no kugaragaza U Rwanda aho rwavuye n’aho rugeze, n’uwaba aruvuga uko rutari twe nk’Urubyiruko dufata iyambere kugirango tumunyomoze tuvuge ukuri dushingiye ku bikorwa bigaragara”.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kagarama rushyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside barenga ibihumbi 96, Uyu muganda wo gukora isuku utegura igihe cyo kwibuka gitangira kuva tariki ya 7 Mata buri mwaka.

Niyitanga Irene yasobanuriye Urubyiruko Amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda arusaba kwirinda ingengabitekerezo
Urubyiruko rwakoze Umuganda wo gukora Isuku rutema ibihuru bikikije Urwibutso
DDEA Adalbert Rukebanuka, Shyaka Nyarwaya Michael Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Kagarama na ES w’Umurenge ni bamwe mu bitabiriye uyu muganda w’Urubyiruko
Urubyiruko rwitabiriye rwatahanye umukoro wo gukora ibitandukanye n’ibyo urundi rukora

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

12 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

12 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago