Nshuti Muheto Divine niwe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022 (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umunsi wari utegerejwe n’abakunzi b’imyidagaduro wageze ngo bamenye Nyampinga w’u Rwanda 2022.

Ahagana saa sita na 57 z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu,nibwo uwari uyoboye umuhango wa Miss Rwanda Sam Kalisa yatangaje ko Miss Rwanda 2022 ari Nshuti Muheto Divine wari wambaye nimero 44.

Nshuti Divine Muheto uri mu batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, kuva irushanwa ryatangira yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ku bw’uburanga bwe.

Muheto Divine yatoranyijwe mu bakobwa icyenda batsinze mu guhitamo abahagararira u Burengerazuba mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Rubavu kuwa 30 Mutarama 2022.

Muheto w’imyaka 19 y’amavuko yahabwaga amahirwe na benshi kubera uburanga bwe ndetse na mbere y’irushanwa abarikurikiye bamuhaga amahirwe menshi.

Uretse n’abafana,Miss Jolly Mutesi wari mu kanama nkemurampaka akibona uyu mukobwa bwa mbere yabanje kumubwira ko ari afite uburanga buhebuje. Yagize ati “Uri mwiza pe!”

Muheto Divine yavuze ko afite umushinga yise ‘Igiceri Program’ ugamije gushishikariza cyane urubyiruko kwizigamira n’abagore muri rusange.

Abari bagize Akanama Nkemurampaka uyu munsi barimo Miss Mutesi Jolly; Umunyamakuru ubifitemo uburambe Munyaneza James akaba akorera The New Times; Irizabimbuto Fidèle ukorera RBA nk’umunyamakuru usemurira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga; Malik Shaffy, Niwemwiza Anne Marie ukorera KT Radio na Matthew Mensah.

Miss Muheto Nshuti Divine yatsinze bagenzi be 3 bari bahatanye barimo:
Kayumba Darina [No 25]
Keza Maolithia [No 27]
Nshuti Divine Muheto [No 44]

Abakobwa bagiye bahabwa ibihembo #MissRwanda2022

1. Bahali Ruth yahembwe nk’umukobwa wahize abandi mu kugaragaza ubushake mu bumenyi ku buzima bw’imyororokere.

Uwimana Marlène yahembwe nk’umukobwa wahize abandi muri ’Sports Challenge’ mu mwiherero wa #MissRwanda2022

3.Umukobwa wahize abandi mu kugaragaza impano yabaye Saro Amanda ufite impano yo gucuranga piano no kuririmba akaba asanzwe ari Producer.

Muri iki cyiciro cya ‘Miss Talent’ hahatanye batatu barimo Uwimana Marlène ukina ‘Karate’ ndetse akaba nafite umukandara wa gatandatu ‘Marron’; umuririmbyi ubifatanya no kurapa, Kayumba Darina na Saro Amanda na we ufite impano yo gucuranga piano no kuririmba ndetse akaba asanzwe ari Producer.

4.Ndahiro Mugabekazi Queen niwe watowe nka Nyampinga uberwa n’amafoto “Miss Photogenic ” muri Miss Rwanda 2022.

5.Nyampinga wagaragaje Umuco muri Miss Rwanda 2022 “Miss Heritage” yabaye Ruzindana Kelia.

6.Umukobwa wagaragaje umushinga wihariye “Most Innovative Project” muri Miss Rwanda 2022 ni Uwimana Jeannette.Yavuze ko yifuza gukora umushinga wo korora ingurube ariko akabikora mu buryo bugezweho.

7.Nyampinga wakunzwe cyane “Miss Popularity 2022” ni Nshuti Muheto Divine.

Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022 yabaye: Kayumba Darina [No 25]

Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022: Keza Maolithia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *