Muhanga: Umugabo yafashwe avunjisha Amadorali y’amiganano kuri Banki

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, yataye muri yombi umugabo wafashwe ashaka kuvunjisha Amadorali ya Amerika 2000 y’amahimbano.

Uyu mugabo yatawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa muri Banki ya UNGUKA Ishami rya Muhanga riherereye mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ umwe mu bakozi b’iyi Banki.

Yagize ati “Umukozi wa banki yahamagaye Polisi avuga ko hari umuntu uje kuvunjisha Amadolari ya Amerika 2 000 ngo bamuhe amanyarwanda, hanyuma bayashyize mu kamashini kagenzura amafaranga basanga ari amiganano. Polisi ikimara kumva ayo makuru yahise ijya kuri iyo banki koko basanga amakuru niyo niko guhita bamufata arafungwa.”

SP Kanamugire yashimiye ubuyobozi bwa Unguka Bank bwatanze amakuru yatumye uyu mugabo afatanwa aya madolari y’amiganano, anaboneraho kwibutsa abantu bakora ibikorwa nk’ibi byo kwigana amafaranga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.

Uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyamabuye ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 269 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko “Kwigana, guhindura amafaranga cyangwa ibyitiranywa nayo cyangwa kubikwirakwiza Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.”

Ibi byaha iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *