Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamenyekanye ku izina rya Ndimbati yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge abwirwa ibyo ubushinjacyaha bumurega. Akaba yitabye Urukiko kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022 agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwemeje ko rwataye muri Uwohoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati muri Cinema Nyarwanda tariki ya 10 Werurwe 2022 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.
Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’Inkuru yatangajwe na Shene yo kuri Youtube ya ISIMBI TV ivuga ko Uwihoreye Jean Bosco Moustapha uzwi nka Ndimbati muri Filime yasambanyije uwitwa Kabahizi Fredaus wari utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda ndetse bakabyarana abana babiri b’impanga.
Muri iyi nkuru uyu mukobwa yavugaga ko Ndimbati yamusindishije nyuma akaza kwisanga baryamanye akaza kumutera inda, aha kandi Ndimbati ntiyazuyaje ku kuba yarabyaranye nawe kuko yemeje ko ari nawe umutunze n’ubwo umukobwa avuga ko we yamutereranye.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…