Timaya yijeje ibyishimo abazitabira Kigali Jazz kuri uyu wa Gatanu

Umuhanzi Inetimi Timaya Odon wamenyekanye nka Timaya wo mu gihugu cya Nigeria, yijeje abakunzibe kuzabaha ibyishimo mu gitaramo agiye gukorera mu mujyi wa Kigali.

N’igitaramo cyamenyekanye nka Kigali Jazz Junction kiba buri wa gatanu wa nyuma w’ukzwezi, iki gitaramo gitegurwa ka RG Consult.Inco ari nayo yatumiye uyu muhanzi w’icyamamare, kibaza kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022 ahasigaye kabera ibitaramo hazwi nka Canal Olympia ku I Rebero mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa kane Timaya,

Yagize ati: “Nishimiye ko ngiye kuririmbira abafana banjye mu Rwanda ku ncuro ya mbere, nagombaga kuba naraje mbere iyo icyorezo cya COVID-19 kidatera ku Isi, Ariko uyu munsi ndahari. Ndashaka kubabwira ko nje kubashimisha, nterwa imbaraga n’Abafana banjye bari mu Rwanda niyo mpamvu mbasezeranyije kuzabereka ibyiza muri iki gitaramo ngiye gukorera mu Rwanda bwa mbere”.

Timaya yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022. Abahanzi bazahurira mu gitaramo harimo Okkama na Bwiza uri mu bahanzikazi bari kuzamuka neza,Abaririmbyi ba Neptunez Band na Kinga Blues Band,imiziki izavangwa na Nep DJs.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10 000 Frw, 20 000 Frw muri VIP na 350 000 Frw ku meza y’abantu umunani ariho n’icyo kunywa.

Okkama ari mu bahanzi bakunzwe cyane na benshi mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Iyallah’ na ‘Puculi’ aheruka gushyira hanze.

Uyu musore ubusanzwe yize mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo ibijyanye n’imiririmbire no gukoresha ibicurangisho binyuranye. Yavukiye ku Muhima akurira mu Karere ka Rubavu.

Bwiza Emerance uzwi mu muziki nka Bwiza we yinjiye mu muziki nyuma yo kwegukana igihembo cya ‘The Next Diva’, cyatumye yinjira muri KIKAC Music isanzwe ibarizwamo Mico The Best.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 asanzwe yiga ibijyanye n’Ubukerarugendo muri Mount Kenya University. Uyu muhanzikazi yamuritswe na KIKAC Music Label ku wa 17 Nzeri 2021. Azwi mu ndirimbo zirimo ‘Yiwe’, ‘Available’ n’izindi.

Kuri uyu wa Kane aba bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo baraba bari muri The Keza Hotel aharabera igikorwa cya Meet and Greet.

Timaya wo muri Nigeria n’Umuhanzikazi Bwiza wo mu Rwanda bazasusurutsa abazitabira Kigali Jazz Junction
Timaya ya Okkama bagiye gusangira Urubyiniro ku ncuro ya mbere i Kigali
Okkama na Bwiza ni Abahanzi b’Abanyarwanda bakizamuka bazafatanya na Timaya gususurutsa abazitabira igitaramo
Timaya, Okkama na Bwiza mu ifoto imwe n’abategura Kigali Juzz Junction n’Abafatanyabikorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *