Uncategorized

Kigali: Imodoka zisohora umwotsi wangiza ikirere zikomeje gufatirwa imyanzuro n’ubwo nta gihe ntarengwa zahawe

Mu gihe U Rwanda rwafashe icyemezo cyo guca burundu ibinyabiziga bisohora umwuka uhumanya ikirere mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije, kuri ubu ibi binyabiziga biracyagaragara mu mujyi wa Kigali.

Zimwe mu modoka zikigaragaza gusohora umwotsi uhumanya ikirere ni zimwe mu zifashishwa mu bwikorezi bw’imizigo, cyane ko bamwe mu bazikoresha bahora bikandagira ko bacibwa amande bityo bagahitamo gukoresha inzira bakeka ko batazahura n’inzego zibishinzwe.

Nkuriyekubana Jean De Dieu umwe mubatwara imodoka zifashishwa mu gutwara imizigo mu mujyi wa Kigali avuga ko hakenewe igihe kugirango izi modoka zizacike mu mujyi burundu.

Yagize ati :”Ibi ntabwo ari ibintu twafatira umwanzuro mu gihe gito, iyo Imodoka ikibasha kugenda iba igishobora gukora , kugirango ive mu muhanda burundu kandi umuntu yakayikoresheje nk’aka kazi dukora byasaba izinda mbaraga, ahubwo bareke izihari zisaze zishire ariko ntabwo byoroshye gukura imodoka mu muhanda ikigenda kubera ngo isohora umwotsi gusa, bene izi kuzijyana no muri Kontorore(Control technique) usanga ziduhenda cyane.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police, (SSP) Réne Irere avuga ko bakomeje ubukangurambaga bagamije kubwira abafite ibinyabiziga bishaje  ko ibyuka biva mu modoka zabo bihumanya bityo ko bagombye kwegera ibigo bya Contrôle Technique bikabarebera ikibazo kigacyemurwa hakiri kare.

Ati: “ Icyo turi gukora muri iki gihe ni ukwigisha abashoferi uko bakwirinda iki kibazo, bakamenya ingaruka biriya byuka bigira ku kirere bityo bakajya gusuzumisha ibinyabiziga byabo hakiri kare”.

SSP Irere avuga ko nyuma yo gusobanurira abashoferi uko ikibazo giteye, bababurira ko nibatagicyemura, bazabihanirwa.

Gusa avuga ko nta gihe baragena cy’uko ibi binyabiziga byacibwa mu muhanda, kuko inzego zikireba uko abo zizakorera ubugenzuzi bangana, igihe bizafata, byose bigakorwa hirindwa ko hari uwazavuga ko yabuze aho akoresha ubugenzuzi cyangwa yageze yo ntibamukorere kuko nta bakozi cyangwa ibikoresho bafite.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano mu muhanda, SSP Réne Irere ,avuga ko nta gihe baragena cy’uko ibi binyabiziga byacibwa mu muhanda

Umuyobozi wungirije w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda REMA Munyazikwiye Faustin,avuga ko hari zimwe mu ngamba zikomeje gufatwa kugirango ibi binyabiziga bicike mu gihugu.

Ati: “Hakomeje gufatwa ingamba zitandukanye mu gukumira ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge , twabanje gufasha abashaka kugirango bazane ibyujuje ubuziranenge, uburyo n’imisoro yabarwaga byarahindutse, mbere uwabaga azanye ikinyabiziga gishaje wasanganga afite imisoro mike bigatuma abantu bagira ubwoba bwo kuzana ibinyabiziga bishyashya, ayo mategeko yaravuguruwe ubu uzanye igishyashya niwe ucibwa umusoro muke kugirango abantu batinyuke bazane ibinyabiziga bishyashya bitangiza ikirere bareke kuzana ibishaje bavanye mu bihugu bitandukanye”.

Uyu muyobozi avuga ko nta mabwiriza yari yashyirwaho yo gukumira burundu abifuza kwinjiza ibinyabiziga bimaze igihe runaka uretse kuzamura imisoro kugirango abifuza kubizana bacibwe intege, ibi bikaba biterwa n’ubwumvikane hagati y’Ibihugu bihuje umurongo w’umukungu.

Mu bushakashatsi buherutse gutangazwa na REMA bwagaragaje ko umwuka duhumeka mu bice by’Umujyi wangizwa n’ibinyabiziga bishaje ku kigero cya 40% mu gihe mu bice by’icyaro bwagaragaje ko wangizwa cyane no gutwika ibiva ku bimera nk’ibiti n’amashyamba n’ibindi bicanwa.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Umuka duhumeka mu mujyi wangizwa n’umwuka usohorwa n’ibinyabiziga bishaje ku kigero cya 40%

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

16 hours ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

17 hours ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

23 hours ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago

Gitifu akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga 10.000 Frw.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama mu Murenge wa…

2 days ago

Umupfumu Salongo yatawe muri yombi na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko ku wa 31 Ukwakira 2024 rwataye muri yombi Rurangirwa…

2 days ago