Inkumi n’abasore b’abataramyi bari babukereye mu gitaramo cya ‘Ijuru Silent Disco’ cyari cyacuranzemo DJ Alisha uri mu bakomeye i Kampala muri Uganda.
Ni igitaramo cyabereye muri ONOMO Hotel cyitabirwa n’amagana y’abanyamujyi bari bakereye kubyinira umuziki muri ‘ecouteurs’.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mata 2022, cyari cyatumiwemo DJ Alisha wafatanyaga n’abarimo; DJ Brianne, DJ Diallo, DJ Phil Peter, DJ Kendrick na DJ Junior n’abandi benshi.
Dj Alisha wanyuze abitabiriye iki gitaramo ni Umunyarwandakazi utuye mu gihugu cya Uganda akaba icyamamare mu kuvanga imiziki.
Uyu mukobwa aherutse no gucuranga mu gitaramo cya Blankets&Wine kiri mu bikomeye bibera i Kampala, muri uyu mwaka cyari cyatumiwemo Bruce.
Aba Djs batandukanye bari bakereye gususurutsa abitabiriye iki gitaramo
DJ Alisha asusurutsa abakunzi b’umuziki
DJ Phil Peter yitegereza uko DJ Alisha abigenza
DJ Alisha yafatanyaga na DJ Phil Peter mu gususurutsa abakunzi b’umuziki
Abitabiriye igitaramo bifuzaga gufata ifoto y’urwibutso na DJ Alisha
DJ Brianne na DJ Alisha bari gucurangira abitabiriye igitaramo
Nyuma yo gususurutsa abantu yishe icyaka
Buri wese aba abyina ibyo yumva kuko ntibaba bumva bimwe
Buri wese abyina mu mujyo we bitewe n’umuziki ari kumva
Hari abahitamo gucinya akaziki biyicariye
Ibi bitaramo biryohera kubi abakundana babijyanyemo cyangwa babihuriyemo
Ibi birori byongera guhuza abantu, mu masaha akuze baba baganira babwizanya ukuri
Uyu yahisemo kuza yambaye ku buryo utamubona mu maso
Biba ari ibirori biryoheye ijisho
Source: Igihe.com
Amafoto: Nezerwa Salomon
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…