Rwanda: Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli gikomeje gutumbagira

Ikigo ngenzuramikorere gukurikirana imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere taliki 04, Mata, 2022 igiciro cya Mazutu ari Frw 1,368 kuri litiro mu gihe icya Lisansi ari Frw 1,359. Ntibisanzwe ko igiciro cya Lisanse kirutwa n’icya Mazutu.

Hari umwe mu bakoresha ibinyabiziga bavuga ko bidakunze kubaho ko igiciro cya Mazutu kiruta icya Lisansi.

Ngo muri iki gihe impamvu batekereza ko yaba yatumye mazutu ihenda kurusha lisansi ari uko hari imodoka nyinshi ziri kugurwa n’Abanyarwanda kandi zikoresha mazutu.

Muri zo ngo harimo za Hyndai ziri kugurwa cyane n’Abanyarwanda.

RURA ivuga ko Leta y’u Rwanda yigomwa imwe mu misoro ikayishyira mu kunganira abacuruza ibikomoka kuri petelori yirinda ko igiciro katumbagira.

No kuri iyi nshuro ngo Leta yashyizemo amafaranga bituma aho kugira ngo igiciro kuri lisansi kiyongereho Frw 218 ahubwo kiyongereyeho Frw 103.

Ku giciro cya Mazutu ho ngo aho kugira ngo hiyongereho Frw 282 hiyongereye ho Frw 167.

Ubuyobozi bwa RURA buvuga ko mu gufasha abaturage kutagerwaho n’ingaruka zikomeye za COVID-19, Leta ishyira amafaranga mu bitumizwa mu mahanga kandi ngo izakomeza kubikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *