Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Mata 2022, nibwo Akarere ka Kicukiro kamuritse ibikorwa byakozwe mu kwezi kwa Werurwe kwari kwarahariwe ibikorwa biteza imbere umuturage haba; mu bukungu, imiyoborere ndetse n’imibereho myiza, ahamuritswe ibikorwa ibifite agaciro karenga Miliyoni 24 z’Amafaranga y’U Rwanda.
Uyu muhango wabereye ku Biro by’Akarere ka Kicukiro witabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abandi bayobozi ku rwego rw’Umujyi n’akarere ka Kicukiro.
Bamurika ibikorwa byakozwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yavuze ko n’ubwo ukwezi kwahariwe umuturage kwasojwe, ibikorwa byo kwegwera Abaturage bigikomeje.
“N’ubwo dusoje uku kwezi kwahariwe Umuturage ndagirango mbabwireko ibikorwa bikomeje, muri aya mezi atatu asigaye ngo dusoze ingengo y’imari 2021-2022,tuzakomeza ibikorwa by’ubukangurambaga kuko nk’ubuyobozi tugomba gukora ibishoboka byose tugakomeza gusabana n’abaturage.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yashimiye abagize uruhare muri ibi bikorwa ariko anabibutsa ko Iminsi yose ari iyo umuturage.
Yagize ati: “Twari tumaze igihe kinini cyane kirenze imyaka ibiri duugiye mu kurwana n’icyorezo cya COVID-19,no kubungabunga ubuzima kugirango turebe ko twakirwanya ngo dusubire mu buzima busanzwe n’akazi, ariko nshimeko akarere ka Kicukiro n’imirenge ndetse n’Abaperezida ba Njyanama na JAF, bicaye bakavuga bati reka twegere umuturage cyagihe twamaze urebe ko twafatanya twihutishe iterambere,imibereho myiza, gucyemura ibibazo ndetse tunarebe uburyo bimwe mu bikorwa twari dufite no mumihigo y’Akarere ka Kicukiro yakwihutishwa muri uku kwezi. Ubundi amezi yose ni ayo umuturage, niba twavuzeko ukwezi kwa gatatu tuguhariye umuturage by’umwihariko biravuga ngo abe ariwe ujya ku isonga,abe ariwe tubyuka tujya kureba(……) inama zose twakoreye iki umuturage ,twamwegereye bingana iki? Ndagirango ubu budasa bwagaragaye hano muri Kicukiro tunabukwize n’ahandi.”
Muri uku kwezi kwa Werurwe kwari kwarahariwe ibikorwa biteza imbere umuturage mu karere ka Kicukiro, byibandaga ku bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere, aho bakiraga ibibazo by’abaturage hakaba harakiriwe ibibazo bigera ku 180, muri byo 160 bikaba byarahise bisubizwa bingana na 86.8% mu gihe 24% bikiri gukurikieranwa.
Muri uku kwezi kwahariwe Umuturage muri Kicukiro kandi, Urwego rw’abunzi rwakiriye ibibazo 44, muri byo 38 ningana na 86.3% byahise bicyemurwa, Abana bari barataye isuhuri 1705 basubujwe mu Ishuri kandi n’abandi baracyakurikiranwa. Mu karere ka Kicukiro basezeeranyije imiryango 206 yabanaga idasezeranye, bandukuye abitabye Imana mu bitabo by’iranga mimerere 11, bananditse n’abana bavutse batari banditse mu bitabo by’iranga mi mirere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangaje ko ibikorwa byakozwe bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 24 mu gihe cy’Ukwezi kumwe kandi iki gikorwa kikazaba ari ngarukamwaka nk’umwihariko w’Akarere ka Kicukiro.
AMAFOTO: Kicukiro District
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…