Perezida Kagame yasuye Umujyi wa Livingstone yifotozanya n’Inyamaswa y’Inkazi(Amafoto)

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Zambia, yasuye icyanya cya Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho umuntu aba ashobora gutemberana n’Intare cyangwa se Igisamagwe n’izindi nyamaswa zo muri ubu bwoko.

Ari kumwe na Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema na Madamu we Mutinta Hichilema, basuye uyu Mujyi w’Ubukerarugendo bifotozanya n’Inyamaswa y’Inkazi izwi nka Cheetah cyangwa Urutarangwe, imwe mu nyamaswa zitinywa n’abantu benshi ndetse hari n’abatumva ko umuntu ashobora kuyegera akayikoraho ntimusagarire, aha banasuye ibice bitandukanye by’uyu mujyi nk’ahagarahara amazi atemba ku rutare.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yagiriye muri iki gihigu, rugamije gutsura umubano n’ubufatanye mu iterambere ry’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *