INKURU ZIDASANZWE

Perezida Kagame na Madamu we batangije Icyumweru cy’Icyunamo (Amafoto)

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’Icyunamo ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana n’urumuri rw’icyizere rugaragaza ubutwari bw’Abanyarwanda mu nzira yo kwiyubaka bava mu mwijima wa Jenoside.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

Perezida Kagame na Madamu we bakiriwe na Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Bizimana Jean Damascene ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi
Bashyize indabo ku mva rusange banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi
Perezida Kagame na Madamu we Jeanette Kagame bacanye Urumuri rw’Icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi
Urumuri rw’Icyizere rwaka mu gihe cy’iminsi 100 kingana n’icyo Jenoside yamaze kugeza ihagaritswe n’Ingabo za FPR Inkotanyi
Uyu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku ncuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witabiriwe n’Abayoboizi batandukanye mu Rwanda n’abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda

AMAFOTO: Village Urugwiro

DomaNews.rw

Recent Posts

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

14 minutes ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

1 hour ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

4 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

1 day ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago