POLITIKE

Perezida Kagame ategerejwe muri Congo Brazzaville kuri uyu wa mbere

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Repubulika ya Congo [Congo-Brazzaville] mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ku butumire bwa mugenzi we, Denis Sassou N’Guesso.

Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu i Brazzaville ruratangira kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata ruzarangire ku wa 13 Mata 2022 nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’icyo gihugu.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse ku wa 9 Mata 2022, rigashyirwaho umukono n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri muri Congo, Florent Ntsiba, rivuga ko Perezida w’icyo gihugu, Denis Sassou N’Guesso ariwe watumiye mugenzi we.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri muri Congo yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azakirwa na mugenzi we, Denis Sassou N’Guesso bakagirana ibiganiro byihariye.

Perezida Kagame kandi azageze ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ndetse nyuma abakuru b’ibihugu byombi bakurikirane isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Nyuma y’ibikorwa bitandukanye bizabera mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, i Brazzaville, Perezida Denis Sassou N’Guesso azakirira mugenzi we w’u Rwanda, mu Mujyi wa Oyo, ari nawo utuyemo Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakomeye muri Congo.

Umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Congo watangiye mu myaka ya 1982, kuva icyo gihe ibihugu byombi bifatanya mu bya diplomasi, politiki, ubucuruzi n’izindi nzego.

Kuva muri iyo myaka ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y’ubufatanye ndetse mu 2016 u Rwanda rufungura Ambasade i Brazzaville.

Amasezerano Kigali na Brazzaville biherutse kugirana ni ayo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga no guteza imbere ubufatanye hagati ya leta n’abikorera, Denis Christel Sassou Nguesso, bagiranye mu Ugushyingo 2021.

Ajyanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za Kaminuza, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Congo Brazzaville biteguye kwakira Perezida Kagame kuri uyu wa mbere

DomaNews.rw

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago