POLITIKE

Amafoto: Perezida Kagame yakiriwe na Denis Sassou N’Guesso i Brazzaville

Perezida Kagame yageze muri Repubulika ya Congo mu ruzinduko rw’Akazi rw’iminsi itatu yakirwa na mugenzi we Denis Sassou N’Guesso wa Congo.

Perezida Kagame yageze i Brazzaville ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata mu ruzinduko rw’akazi ruzarangira ku wa 13 Mata 2022.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Kagame yakiriwe ku Kibuga cy’Indege na Perezida Denis Sassou N’Guesso.

Perezida Kagame yageze i Brazzaville aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere RDB Akamanzi Clare n’abandi
Perezida Kagame yakiriwe na Denis Sassou N’Guesso muri Repubulika ya Congo ku Kibuga cy’Indege

AMAFOTO: Village Urugwiro

DomaNews.rw

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

18 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

19 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago