Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mata 2022, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kagarama, habereye umuhango wo kwibuka kunshuro ya 28 Abatutsi bahiciwe bakuwe mu cyahoze ari ETO Kicukiro.
Aba bahigwaga bazira uko bavutse mu 1994, biciwe Inyanza bakuwe aho bari bahungiye bizeye ko Ingabo za MINUAR zari zihari zibatabara ariko zirabatererana.
Mu buhamya bwatanzwe na Hodari Marie Rose warokokeye i Nyanza ya Kicukiro,yavuze ku kaga bahuriye na ko mu nzira y’umusaraba bakoreshejwe bajyanwa kwicirwa i Nyanza, avuga ko ingabo za ONU zabatereranye zibasiga muri ETO Kicukiro zibona neza ko bazengurutswe n’interahamwe zishaka kubica, ashimira Inkotanyi zabarokoye ubu bakaba bakomeje kwiyubaka no kubaka Igihugu
Perezida wa IBUKA Egide Nkuranga avuga ko Abanyarwanda bakwiye gushimira Leta ishyiraho umwanya wo kwibuka kuko ari imwe mu nzira zo komora ibikomere by’abarokotse.
Yagize ati:” Nashimira Perezida wa Repubulika wari uyoboye Inkotanyi zarokoye abahigwaga, si hano gusa kuko barokoye Abatutsi benshi hirya no hino mu gihugu,bagerageje kwita kuri bacye bagerageje kurokora, bita ku bibazo bitandukanye kugirango ibishobora gucyemuka bicyemuke. Ikindi twashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ni ukuduha n’umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka y’uko yateguwe n’uko yahagaritswe kuko niho dukura imbaraga zo kutwubaka no kurwanya amacakubiri”.
Perezida wa IBUKA yakomeje avuga ko n’ubwo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwiyubaka ariko hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino, asaba buri wese kwirinda icyakongera kuzana amacakubiri mu Banyarwanda.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon Mukabalisa Donatille wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze buri mwaka iyo baje kwibukira I Nyanza ya Kicukiro, bibuka amateka yihariye y’abiciwe muri ETO bishwe umugenda kuva Kicukiro kugera i Nyanza, bari bahungiye ku ngabo zari iza MINUAR bizeye umutekano, kuko bari bazi ko icyazizanye mu Rwanda ari ukubungabunga amahoro, nyamara zikabatererana zikabasiga bicwa, ashimira Inkotanyi zabarokoye.
Yagize Ati: “N’ubwo twatereranywe n’amahanga, twishimira ko twabonye ubutwari ntagereranywa bw’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, dushimira cyane kandi tuzahora dushimira, kuko bitanze bagatabara abicwaga, ndetse muri uko kwitanga, bamwe bakaba barahasize ubuzima”.
Aha kandi yanenze Abanyarwanda bamwe babifashwamo na bamwe mu banyamahanga, banze kuva ku izima bagakomeza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakayiha impamvu, banakwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu buryo butandukanye burimo no gukoresha Imbuga nkoranyambaga.
Ku itariki ya 11 Mata1994 nibwo Ingabo za MINUAR zatereranye Abatutsi bari bazihungiyego zisubira iwabo ubwo Interahamwe zahise zibasanga muri Eto Kicukiro zitangira kubica abandi zibazamura zibaganisha i Nyanza ari naho biciwe.
Ubu Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, ruruhukiyemo Imibiri isaga Ibihumbi 90 biciwe I Nyanza no mu nkengero zaho.
AMAFOTO: K. Clement
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…