Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Jamaica, akomereza muri Barbados, aho yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Grantley Adams.
Umukuru w’Igihugu yageze muri Barbados ahagana saa saba z’ijoro ku isaha y’i Kigali, hari saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku isaha yaho.
Ubwo yageraga muri icyo gihugu, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Barbados unashinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, Jerome Xavier Walcott.
Mu bandi bamwakiriye harimo Minisitiri ushinzwe umurimo n’abageze mu zabukuru, Kirk Humphrey, hamwe n’Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Alies Jordan hamwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ay Sealy.
Urugendo rwe rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Byitezwe ko azagirana ibiganiro na Sandra Mason uyobora iki gihugu hamwe na Minisitiri w’Intebe, Mia Amor Mottley.
Azagirana kandi ikiganiro n’abanyamakuru, atere igiti mu busitani bw’igihugu anakurikirane umukino wa tennis ikinirwa mu muhanda mbere yo gusoza uruzinduko rwe.
Barbados ni ikirwa kiri mu Burasirazuba Caraïbes ndetse giherutse kuba Repubulika yigenga cyiyomoye ku bwami bw’u Bwongereza. Cyo na Jamaica, ni ibihugu bibarizwa mu muryango wa Commonwealth bivuze ko ingendo za Perezida Kagame zifitanye isano rinini n’inama y’uyu muryango u Rwanda ruzakira mu mpeshyi.
Perezida Kagame ubwo yakirwaga ku Kibuga cy’Indege akigera muri Barbados ku mugoroba w’uwa Gatanu Mutagatifu
Perezida Kagame yakiranywe icyubahiro kigenerwa abakuru b’ibihugu
Urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa kane…
Uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y'U Rwanda Paul Kagame yari kuzagirira mu karere ka Kicukiro…
Kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu Karere ka Kicukiro i Gahanga aho…
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko butaremeza niba buzitabira ibiganiro byabwo n’umutwe…
Amerika yatangaje ko kugeza ubu umupira uri mu biganza by’u Burusiya kugira ngo baganire bemeranye…