POLITIKE

Perezida Kagame yakomereje uruzinduko rw’akazi muri Barbados

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Jamaica, akomereza muri Barbados, aho yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Grantley Adams.

Advertisements

Umukuru w’Igihugu yageze muri Barbados ahagana saa saba z’ijoro ku isaha y’i Kigali, hari saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku isaha yaho.

Ubwo yageraga muri icyo gihugu, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Barbados unashinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, Jerome Xavier Walcott.

Mu bandi bamwakiriye harimo Minisitiri ushinzwe umurimo n’abageze mu zabukuru, Kirk Humphrey, hamwe n’Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Alies Jordan hamwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ay Sealy.

Urugendo rwe rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Byitezwe ko azagirana ibiganiro na Sandra Mason uyobora iki gihugu hamwe na Minisitiri w’Intebe, Mia Amor Mottley.

Azagirana kandi ikiganiro n’abanyamakuru, atere igiti mu busitani bw’igihugu anakurikirane umukino wa tennis ikinirwa mu muhanda mbere yo gusoza uruzinduko rwe.

Barbados ni ikirwa kiri mu Burasirazuba Caraïbes ndetse giherutse kuba Repubulika yigenga cyiyomoye ku bwami bw’u Bwongereza. Cyo na Jamaica, ni ibihugu bibarizwa mu muryango wa Commonwealth bivuze ko ingendo za Perezida Kagame zifitanye isano rinini n’inama y’uyu muryango u Rwanda ruzakira mu mpeshyi.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga ku Kibuga cy’Indege akigera muri Barbados ku mugoroba w’uwa Gatanu MutagatifuUmukuru w’Igihugu yatangiye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Barbados

Perezida Kagame yakiranywe icyubahiro kigenerwa abakuru b’ibihugu

Sandrine RURANGIRWA

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago