Ikirangirire mu iteramakofe ku Isi Mike Tyson cyakubitiye umugenzi mu ndege

Mike Tyson wabaye ikirangirire mu mukino w’iteramakofe ku Isi, yakubitiye mu ndege umugenzi bivugwa ko wari umwendereje akamutera icupa ry’amazi.

Umuvugizi wa Tyson yatangaje ko uwo mugenzi ari we washotoye Mike Tyson, akamutera icupa ry’amazi mu gihe undi yari yicaye mu mwanya we.

Amashusho agaragaza iyo mirwano, yashyizwe hanze na TMZ Sports. Yafatiwe mu ndege ya JetBlue i San Francisco. Agaragaza umugabo uri gukubita mugenzi we wari wicaye mu ntebe y’inyuma.

Ntabwo agaragaza mu buryo burambuye uko iyo nkundura yatangiye ndetse n’icupa ry’amazi bivugwa ko Tyson yakubiswe, ntabwo rigaragara.

Ayo mashusho amara amasegonda icumi, yerekana umuntu ushaka kugerageza guhosha iyo mirwano ari kuvuga ngo “hey Mike, Mike.”

Umugabo wakubiswe na Mike Tyson yari yaviriranaga amaraso mu maso (Photo from internet)

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Polisi yatangaje ko yitabajwe kugira ngo ihoshe iyo mirwano yari iri kubera mu ndege ku kibuga cy’i San Francisco.

Babiri bivugwa ko bayigizemo uruhare bafunzwe ndetse umwe yari afite ibikomere. Ntabwo higeze hatangazwa amakuru arambuye y’uko byagenze.

Mike Tyson nyuma yo kurwanira mu Indege yahise afatwa ariko ntibyatangajwe niba yakomeje gufungwa cyangwa yarekuwe (Photo by Phillip Faraone/Getty Images 2021)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *