Kicukiro: Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwashyikirije Umuryango wa Kamana Calixte Inzu rwamusaniye

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu karere ka Kicukiro, rwashyikirije Umuryango wa Kamana Calixte warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo mu murenge wa Gahanga akagari ka Kagasa Inzu, Igikoni n’ubwiherero rwamusaniye.

Uru rubyiruko rwari rumaze igihe rwubakira Inzu uyu muryango kuko utari ufite aho kuba hagaragara, bakaba babikoze muri gahunda yo gufasha abatishoboye bacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’Igikorwa ngaruka mwaka bakora mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakaragiye Delphine Umugore wa Kamana Calixte wasaniwe Inzu, avuga ko yongeye kugarura ikizere cy’Ubuzima kuko mbere ntaho kuba yari afite.

Yagize ati: “Imvura yagwaga amazi akadutemberaho ariko ndashima Urubyiruko rw’Abakorerabushake baradufashije ntibigize baruhuka n’umunsi numwe kuva babona ikibazo dufite cyo kutagira aho tuba, mbese baradufashije cyane, njyewe nari narihebye nkicara nkigunga nkibaza amaherezo y’Ubuzima bwacu ariko ubu nagaruye ikizere cy’ubuzima kuko tubonye aho kuba hameze neza”.

Yakaragiye Delphine yongeye kugarurirwa ikizere cy’Ubuzima n’Urubyiruko rw’Abakoreramushake rwamusaniye Inzu yo kubamo

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Kicukiro Uwizeyimana Eric, yavuze ko ibi babikoze nko gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu kubera Indangagaciro yo kugikunda.

Yagize ati: “Ubusanzwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake dukora ibikorwa bitandukanye bireba imibereho  y’Umuturage ariko tugira na gahunda dupanga mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,aho dufata umwanya tukareba  bamwe mubagizweho ingaruka nayo tukagira icyo tubafasha, niyo mpamvu twegereye uyu muryango. Uyu muco w’Ubwitange bw’Abakorerabushake tuwukomora kuri bakuru bacu babohoye Igihugu, kuko nabo abenshi bari Urubyiruko, ibi rero ni umurage tubakomoraho tugakora ibikorwa by’Amaboko bifasha umuturage no kubaka Igihugu kubera indangagaciro dufite yo kugikunda”.

Uwizeyimana Eric Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Kicukiro avuga ko ibyo bakora bagamije kugira uruhare mu kubaka igihugu kubera kugikunda

Murenzi Donatien Ushinzwe Imirimo rusange mu karere ka Kicukiro wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere, yagarutse ku bikorwa by’uru rubyiruko arushimira Ubwitange rugira mu bikorwa birengera umuturage.

Ati: “Urubyiruko rwacu rumaze kugera ku myumvire ihanitse cyane kandi ni mu gihe kuko dufite urwakoze nabi mu mateka twavuyemo rusenya Igihugu, Urubyiruko rw’Inkotanyi rurahaguruka rurwanya Abicanyi ruhagarika Jenoside, uyu munsi rero Abana b’U Rwanda bari gutera ikirenge mu cy’Ababyeyi babo bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi  muri iki Gihugu bakaba barimo batwereka Urugero rw’Ibikorwa byiza bagatekekereza no ku muturage nk’uyu ufite imbogamizi z’imibereho,bakigomwa mu bushobozi bucye bafite bakaza kumwubakira inzu nk’iyi ndetse n’ibindi bikorwa tugenda tubona bakora, n’igikorwa kiri ku rwego ruhanitse cyane”.

Murenzi Donatien Ushinzwe Imirimo rusange mu karere ka Kicukiro ashimira Urubyiruko rw’Abakorerabushake ubwitange rugira mu bikorwa birengera umuturage

Umuryango wa Kamana Calixte warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikanamusigira ibikomere byamuviriyemo kugira uburwayi , ugizwe n’abantu batanu harimo nyiri urugo, uwo bashakanye ndetse n’abana batatu. Ubu ibitunga  uyu muryango mu mibereho n’Amashuri y’Abana byose bishakwa na Yakaragiye Delphine(Uwo bashakanye).

Bakaba bashyikirijwe Inzu, igikoni n’ubwiherero byubatswe n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu karere ka Kicukiro rwanabashyiriyemo bimwe mu bikoresha byo munzu nk’intebe n’ibiryamirwa, ibi byose bikaba byaratwaye amafaranga y’U Rwanda arenga miliyoni ebyiri kandi uru rubyiruko rukabarwaranakoresheje imbaraga z’amaboko mu bikorwa byo kubaka.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu karere ka Kicukiro rwishimiye ko rushoboye gukura uyu muryango mu manegeka
Mu nzu imbere Abayobozi bitabiriye iki gikorwa baganiriye n’uwari uhagarariye uyu muryango wasaniwe Inzu
Yakaragiye Delphine yashyikirijwe Inzu yavugururiwe n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake irimo na bimwe mu bikoresho by’ibanze
Iyi Inzu yavuguruwe n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Karere ka Kicukiro uwayihawe yavuzeko mbere yayiryamagamo afite ubwoba ko izabagwaho n’Umuryango we
Yakaragiye Delphine yanagiriwe inama y’uzo azabyaza umusaruro ahakikije Inzu yasaniwe bikazamufasha kurwanya Imirire mibi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *