Ku mbuga nkoranyambaga ibintu bikomeje gucika nyuma y’uko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid utegura Miss Rwanda atawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni ibyaha bikekwa ko yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.
Amakuru mashya IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye ni amajwi bikekwa ko ari ay’uyu musore, arimo gutereta Miss Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine.
Mu majwi yafashwe mu buryo bw’ibanga, Ishimwe yumvikana nk’uwababajwe no kuba Muheto yaramwimye ibyishimo, nyamara we yaramurwaniye ishyaka.
Ati “Ikintu kimbabaje ni ukuntu nakurwaniye ishyaka ngo nguhe ibyishimo, ariko wowe ukaba utandwanira ngo ubinyishyure.”
Mu iri jwi ry’iminota irenga icumi, Ishimwe yumvikana nk’uwingingira Miss Muheto kumwumva, akaba yareka kumuhakanira. Byarinze birangira yongeye kumuhakanira.
Ishimwe asanzwe azwi nka Prince Kid kuko mbere yo gutangira gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, yari umuhanzi.
Afungiwe kuri Sitasiyo ya Remera mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje, kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yafashwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022.
Ishimwe yatangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014 binyuze muri Sosiyete yashinze yitwa Rwanda Inspiration BackUp.
Mbere y’icyo gihe, mu 2009 iri rushanwa ryateguwe n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco. Ryahise rimara imyaka ibiri ritaba, ryongeye kuba mu 2012 riteguwe na Mashirika itegura amaserukiramuco y’imbyino.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…