Abakinnyi bakomeye b’Ikipe ya PSG bageze i Kigali

Abakinnyi bakomeye mu ikipe ya Paris Saint Germain, Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler bageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, muri gahunda ya Visit Rwanda.

Umwe mu babonye aba bakinnyi b’amazina akomeye muri PSG basohoka mu kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yabwiye IGIHE ko ahagana mu ma saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa 30 Mata 2022, aribwo bari bageze mu Rwanda.

Sergio Ramos ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali

Mu mashusho aheruka gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda ubwo batangazaga iby’uru rugendo, myugariro Sergio Ramos yatangaje ko yiteguye gusura u Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse na bagenzi be babiri bakinana.

Ati “Ngiye gupakira ibikapu kuko niteguye kujya mu Rwanda gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Sergio Ramos yavuze ko muri uru rugendo azagira amahirwe yo gusura n’umwana w’ingagi aherutse kwita ’Mudasumbwa’.

Usibye Sergio Ramos, undi bageranye mu Rwanda ni umunyezamu wa PSG Keylor Navas.

Navas yari yavuze ko atari we ubona ageze mu Rwanda kuko yifuza kumenya umuco waho no gusura ingagi amaso ku yandi.

Ibi aba bakinnyi bari babihuriyeho na Julian Draxler, wavuze ko yitegura gusura urw’imisozi igihumbi akihera ijisho Pariki y’Akagera ibamo inyamanswa eshanu zisurwa cyane muri Afurika.

Sergio Ramos yageze i Kigali ari kumwe n’umugore we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *