RSSB yibutse abari abakozi ba Caisse Sociale bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abayobozi n’abakozi b’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bifatanyije n’imiryango y’abari abakozi b’Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (Caisse Sociale du Rwanda, CSR) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa cyo kubibuka cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022.

Ababashije kumenyekana ni 19, abenshi muri bo bakaba barishwe bakiri bato. Barimo umwe umubiri we wabonetse vuba aha, ugiye gushyingurwa mu cyubahiro.

Iki gikorwa cyabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere no gushyira indabo ku rwibutso rwubatswe ku cyicaro cya RSSB mu Mujyi wa Kigali, hakurikiraho ibiganiro no gutanga ubutumwa bw’ihumure.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko kwibuka bifite agaciro gakomeye kuko bifasha mu kuzirikana ibyabaye no guharanira ko bitazasubira ukundi.

Ati “Ibihe byo Kwibuka bitwibutsa nk’Abanyarwanda ingaruka z’ubuyobozi bubi bwimakaje amacakubiri mu Banyarwanda, ari na cyo cyagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abo twibuka uyu munsi.”

Yakomeje ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na leta, ingengabitekerezo yayo yigishwa cyane cyane mu rubyiruko kugeza ku ndunduro, aho Jenoside yakozwe igahitana abarenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.”

Rugemanshuro yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigatabara abicwaga, avuga ko zabihisemo kubera indangagaciro zari zifite zo gukunda u Rwanda nta vangura, hamwe n’ubwitange.

Yakomeje avuga ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana ubwo butwari, kandi buri wese akumva uruhare n’inshingano bye mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.

Yashimye abarokotse Jenoside ku butwari bakomeza kugaragaza mu buzima bwa buri munsi, biyubaka, n’umusanzu batanga mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yaboneyeho kwihanganisha abahagarariye imiryango y’abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turabakomeje kandi twifatanyije namwe muri ibi bihe bikomeye twibuka abacu, uko bagiye, uko batubaniye, tuzirikana ibyiza twabanyemo na bo, uko batureze, inyigisho nziza badusigiye, tuzirikana ko abasigaye bashibutse kandi ko bitazasubira ukundi.”

Agaruka ku nshingano z’urubyiruko by’umwihariko, yavuze ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rukomeje.

Yagize ati “Inshingano zacu cyane cyane urubyiruko ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya twivuye inyuma. Urugamba ruracyakomeza. Muzi ko mu bigize Jenoside harimo no kuyipfobya, ibyo murabibona nko ku mbuga nkoranyambaga.”

“Twese tuyihagurukire, tuyirwanye, dushire ubwoba. Ni inshingano zacu nk’Abanyarwanda kutemera ko hari uwaduhindurira amateka.”

Uwari uhagarariye imiryango yabuze ababo, Gakwaya Adelaide, yashimye leta yafashije abarokotse gukomeza kwiyubaka, na RSSB ibaha umwanya wo kwibuka.

Yasabye ko abakoranaga n’abo mu miryango yabo bakiriho bajya batumirwa mu bihe byo Kwibuka, kugira ngo batange ubuhamya bw’ibyo babaziho.

Ati “Caisse Sociale du Rwanda yakoragamo abagabo bangana na ba data cyangwa barumuna babo, babanaga umunsi ku munsi. Ni byiza ko mwazajya mubatumira kuko hari ubuhamya baba bagomba kutubwira kuri bo, ni na bwo bwiyunge bwiza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yashimiye RSSB yateguye igikorwa cyo Kwibuka, no kuba uru rwego rushyigikira imiryango y’abari abakozi bishwe muri Jenoside ndetse n’abarokotse muri rusange, mu bikorwa birimo kubakira amacumbi abatayafite.

Yanahumurije imiryango y’ababuze ababo, abizeza ko imbere ari heza kurushaho.

Yagarutse ku mateka y’akarengane Abatutsi banyuzemo, atanga urugero ko mu myaka yabanjirije Jenoside mu 1994, mu bice bitandukanye by’igihugu habaga gahunda bitaga umusangiro, aho itsinda ry’abantu ryikoraga rikajya mu rugo rw’Umututsi rigafata inka ryihitiyemo rikayibaga, rikayirya.

Ibyo ngo byakorwaga nk’uburyo bwo kubereka ko bambuwe ubumuntu, bataye agaciro, no kubateguza ko umunsi umwe bazicwa.

Habaye umuhango wo kunamira abazize Jenoside, wabereye ku rwibutso rwubatswe kuri RSSB

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Regis Rugemanshuro n’Umunyamabanga Nshingwaborwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, bacana urumuri rw’icyizere

Abayobozi bashyira indabo ku rwibutso rwashyiriweho abari abakozi ba Caisse Sociale bazize Jenoside

Ahishakiye na Rugemanshuro bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bazize Jenoside bashyiriweho urwibutso

Mu muhango wo gushyira indabo ku rwibutso rw’abazize Jenoside

Uyu muhango witabiriwe n’abakozi ba RSSBHafashwe umwanya wo kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri uyu muhango hazirikanwe abazize Jenoside bakoreraga Caisse Sociale du Rwanda

Abakozi ba RSSB n’imiryango y’abishwe muri Jenoside bafashe umwanya wo kubazirikana

Kugeza ubu abantu 19 bari abakozi ba CSR nibo bamaze kumenyekana ko bazize Jenoside

Rugemanshuro yavuze ko kwibuka bifasha mu kuzirikana ibyabaye no guharanira ko bitazasubira ukundi

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba CSR bazize Jenoside

Uwari uhagarariye imiryango yabuze ababo, Gakwaya Adelaide, yashimye leta yafashije abarokotse gukomeza kwiyubaka, na RSSB ibaha umwanya wo kwibukaUyu muhango wabereye kuri RSSB mu mujyi wa Kigali

Ahishakiye yashimye RSSB kuba ishyigikira imiryango y’abari abakozi bishwe muri Jenoside ndetse n’abarokotse muri rusange

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *