IMIKINO

Abakinnyi ba PSG bari mu Rwanda basuye Pariki ya Akagera (Amafoto)

Abakinnyi bakomeye mu ikipe ya Paris Saint Germain barimo Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler basuye Pariki ya Akagera, bishimira ibyiza n’ibinyabuzima biri muri iyo Pariki.

Mu mafoto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Visit Rwanda, agaragaza aba basore bamwenyura, bigaragaza ko banyuzwe n’urugendo bakoze rwo gutemberezwa u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe muri pariki zikomeye kuko icumbikiye inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika zirimo intare, inzovu, imbogo, ingwe n’inkura.

Aba bakinnyi bageze i Kigali ku wa 30 Mata 2022, muri gahunda ya Visit Rwanda binyuze mu masezerano Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB gisanzwe gifitanye n’Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Ubwo bari bari kwitegura urugendo rwabo mu Rwanda, bagaragaje binyuze mu buryo bw’amashusho yanashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda, ko biteguye gusura u Rwanda kandi ko bazaryoherwa n’ibihe byiza bazarugiriramo.

Sergio Ramos we yavuze ko muri uru rugendo azagira amahirwe yo gusura umwana w’ingagi aherutse kwita izina ’Mudasumbwa’ mu gihe Navas na Julian Draxler bari bavuze ko batazarota bageze mu Rwanda kuko hari byinshi bifuza kumenya ku muco warwo no gusura ingagi.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bari mu Rwanda bazasura ibice bitandukanye birimo n’ibyanya nyaburanga nka Pariki y’Ibirunga ndetse n’ingoro ndangamuco z’umuco n’amateka by’u Rwanda.

Mu 2019, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St. Germain yo mu Bufaransa, bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

RDB yatangazaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikirana PSG n’Isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco ndetse n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo, bya ’Made in Rwanda.’

Ubu bufatanye kandi bugenda butanga umusaruro cyane ko umusaruro ukomoka mu bukerarugendo wakomeje kwiyongera kurushaho kuko hari amarembo yafungutse. Byitezweho kandi kureshya abashoramari bo mu Bufaransa no mu bindi bice by’Isi ku buryo babyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Rwanda.

U Rwanda rwiteze ko binyuze mu bufatanye na Paris Saint Germain’ abakinnyi b’iyi kipe n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizakomeza gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo n’ibindi.Sergio Ramos yari afite indebankure kugira ngo abashe kureba inyamaswa zitandukanye

Pariki y’Akagera irimo ibinyabuzima bitandukanyeInzovu ziri mu nyamaswa zibarizwa muri Pariki y’Akagera

Aba bakinnyi bagaragaje ko bishimiye ibyiza bitatse u Rwanda

DomaNews.rw

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

7 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

7 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago