Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagaragaye muri Car Free Day mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali

Mu gitondo cyo ku Cyumweru taliki 01, Gicurasi, 2022, Abanyarwanda batuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo rusange yiswe Kigali Car Free Day. Barimo na Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeanette Kagame nabo bayikoreye mu bice by’Umujyi wa Kigali bitanduknye.

Video yashyizwe kuri Twitter yerekana Perezida Kagame ari kumwe na Meya w’Umujyi wa Kigali  Bwana Pudence Rubingisa na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa bari muri siporo yabereye ahantu hasa na za Rwampara mu Karere ka Nyarugenge ahaherutse kubakwa imihanda mishya.

Naho Ifoto yerekana Madamu Jeanette Kagame ari muri Siporo yo imwerekana ari kuyikorera hafi ya Kigali Convention Center.

N’ahandi muri Kigali naho habereye iriya Siporo imaze kumenyerwa mu Rwanda ndetse yageze no mu bindi bice by’u Rwanda.

Perezida Kagame yagaragaye mu mashusho ari kumwe na Meya w’Umujyi wa Kigali  Bwana Pudence Rubingisa na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa bari muri siporo yabereye ahantu hasa na za Rwampara mu Karere ka Nyarugenge
Madamu Jeannette Kagame we yayikoreye hafi ya Kigali Convention Center ari kumwe n’abiganjemo Urubyiruko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *