Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonne uzwi nka ‘Prince Kid’, uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Prince Kid wari Umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi kuwa 26 Mata 2022.
Kugeza ubu amakuru ahari ni uko RIB yashyikirije Ubushinjacyaha Dosiye ikubiyemo Prince Kid akurikiranyweho.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Prince Kid akekwaho ibyaha bitatu aribyo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Icyaha cyo gukoresha umuntu imibonano ku gahato gihanishwa imyaka iri hagati ya 10 na 15 y’igifungo n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1Frw na miliyoni 2Frw.
Icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gihanwa n’Itegeko rihana ibyaha bya ruswa, gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.
Icyaha cya gatatu cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri hakiyongeraho n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200Frw.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry atanga ubutumwa, yasabye abaturarwanda kugenda kure ibyaha nk’ibi na buri wese uziko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina gutinyuka agatanga amakuru yaba kuri RIB cyangwa icyicaro cya “Isange one stop center” kimwegereye.
Ati “RIB irasaba abantu kugendera kure ibi byaha kuko ntawe uzihanganirwa igihe cyose azaba yagaragaweho ibi byaha. RIB irasaba abantu bashobora kuba barakorewe Ihohoterwa nk’iryo rishingiye ku gitsina bakaba barabicecetse kubera gutinya, ko bakwegera RIB bagatanga ikirego. Ntabwo ibi byaha byashira ababikora badahanwe.
Umuvugizi wa RIB yaboneyeho kandi umwanya wo kwihanangiriza abakoresha imbuga nkoranyambaga baha inkwenene uba yagerageje gutanga ikirego, abibutsa ko ari ibintu bishobora kwica iperereza bikaba kandi byakurikiranwa mu buryo bw’amategeko.
Ati “RIB irihanangiriza abakoresha imbuga nkoranyambaga baha inkwenene, umuntu wese uba watanze ikirego cy’ihohoterwa yaba yarakorewe, nkaho atashimiwe igikorwa cyiza nkicyo cyo kudahishira icyaha cy’ubugome nk’icyo, ahubwo agahabwa inkwenene, ntabwo aribyo ibi bintu bikwiriye gucika. Usibye no kuba ari n’imico mibi ni n’icyaha cyo kubangamira iperereza kandi gihanwa n’amategeko.”
Ishimwe yatangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014 binyuze muri Sosiyete yashinze yitwa Rwanda Inspiration BackUp.
Mbere y’icyo gihe, mu 2009 iri rushanwa ryateguwe n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco. Ryahise rimara imyaka ibiri ritaba, ryongeye kuba mu 2012 riteguwe na Masharika itegura amaserukiramuco y’imbyino.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…