URUBYIRUKO

Kicukiro: Urubyiruko rwo mu muryango RPF Inkotanyi rwasabwe kongera imbaraga mu guhangana n’ibibibazo bikibangamiye Umuturage

Mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje Urubyiruko rwaturutse mu byiciro bitandukanye rwo mu karere ka Kicukiro rubarizwa mu muryango RPF Inkotanyi, rwibukijwe ko rufite inshingano zo guhangana n’ibibazo bikibangamiye umuturage. Ni amahugurwa yabahuje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022.

Advertisements

Umuhuzabikirwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Kicukiro Uwizeyimana Eric, atanga ikiganiro ku ruhare rw’Urubyiruko mu gukumira ibibazo bibangamiye umuturage, yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko urubyiruko rufite uruhare runini mu guhangana n’icyatuma umuturage adatekana.

Yagize ati: “Dufite umukoro wo gufatanya n’ubuyobozi tugahangana n’icyatuma umuturage adatekana, hari abana bataye amashuri mu karere kacu, ikibazo cy’igwingira ry’abana mu miryango y’aho dutuye, kubera iki tudafata ingamba ngo duhangane n’ibi bibazo? Aha niho dukwiye guhera dufata imyanzuro yo kubaka Igihugu. Urubyiruko dufite imbaraga ariko igisigaye ni ugupanga uburyo tuzikoresha.”

Umuhuzabikirwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Kicukiro Uwizeyimana Eric yabwiye Urubyiruko ko rufite uruhare runini mu guhangana n’icyatuma umuturage adatekana

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa  bavuga ko ibyo baganirijwe byabacyebuye ku cyo bagiye kongeramo imbaraga.

Nsengiyumva Jean Pierre yagize ati: “Iyi nama yaduuje n’inama nziza kandi dukwiriye kujyanamo twese icyarimwe mu byo twigishijwe, icyo twakuyemo ni uko dukwiye gufatanya, abahuje inshingano mu bikorwa twese tugakorera hamwe nk’Urubyiruko”.

Vice Chairperson w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali Mugesera Sam, yasabye uru rubyiruko gujya bashaka amakuru y’ibikorwa bicyeneye imbaraga zabo aho batuye.

Ati: “Tugerageze kumenya amakuru yose atureba, yaba areba ibikorwa byacu, yaba agendanye n’inshingano zacu, ayo yose azadufasha kumenya icyo dukwiriye gukora, ndetse no gutanga umusanzu wacu mu kubaka Igihugu cyacu”.

Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi, ni urubyiruko rwose rubarizwa mu muryango, rukaba ruhagarariwe kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku rwego rw’Umudugudu.

Aya mahugurwa y’Umunsi umwe, yahurijwemo  Urubyiruko ruhagarariye urundi  mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko, mu rubyiruko rw’Abakorerabushake n’abasanzwe babarizwa muri uru rugaga bose b’Abanyamuryango ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro no mu mirenge igize akarere. Bakaba baganirijwe kuri; Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kurwanya ingengabitekerezo yayo, Uruhare rw’Urubyiruko mu gukemura ibibazo bibangamiye umuturage no kunoza imikorere y’Inzego z’Urubyiruko rw’Umuryango RPF INkotanyi.

Rwaganirijwe kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kurwanya ingengabitekerezo yayo, Uruhare rw’Urubyiruko mu gukemura ibibazo bibangamiye umuturage no kunoza imikorere y’Inzego z’Urubyiruko rw’Umuryango RPF INkotanyi
Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi, ni urubyiruko rwose rubarizwa mu muryango, rukaba ruhagarariwe kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku rwego rw’Umudugudu

AMAFOTO: K.Clement

Jean Aime Desire Izabayo

View Comments

  • Urubyiruko dukwiye kwigira kubutwari bw'inkotanyi tugakomeza kwiyubakira igihugu tutizigama

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago