Mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje Urubyiruko rwaturutse mu byiciro bitandukanye rwo mu karere ka Kicukiro rubarizwa mu muryango RPF Inkotanyi, rwibukijwe ko rufite inshingano zo guhangana n’ibibazo bikibangamiye umuturage. Ni amahugurwa yabahuje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022.
Umuhuzabikirwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Kicukiro Uwizeyimana Eric, atanga ikiganiro ku ruhare rw’Urubyiruko mu gukumira ibibazo bibangamiye umuturage, yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko urubyiruko rufite uruhare runini mu guhangana n’icyatuma umuturage adatekana.
Yagize ati: “Dufite umukoro wo gufatanya n’ubuyobozi tugahangana n’icyatuma umuturage adatekana, hari abana bataye amashuri mu karere kacu, ikibazo cy’igwingira ry’abana mu miryango y’aho dutuye, kubera iki tudafata ingamba ngo duhangane n’ibi bibazo? Aha niho dukwiye guhera dufata imyanzuro yo kubaka Igihugu. Urubyiruko dufite imbaraga ariko igisigaye ni ugupanga uburyo tuzikoresha.”
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ibyo baganirijwe byabacyebuye ku cyo bagiye kongeramo imbaraga.
Nsengiyumva Jean Pierre yagize ati: “Iyi nama yaduuje n’inama nziza kandi dukwiriye kujyanamo twese icyarimwe mu byo twigishijwe, icyo twakuyemo ni uko dukwiye gufatanya, abahuje inshingano mu bikorwa twese tugakorera hamwe nk’Urubyiruko”.
Vice Chairperson w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali Mugesera Sam, yasabye uru rubyiruko gujya bashaka amakuru y’ibikorwa bicyeneye imbaraga zabo aho batuye.
Ati: “Tugerageze kumenya amakuru yose atureba, yaba areba ibikorwa byacu, yaba agendanye n’inshingano zacu, ayo yose azadufasha kumenya icyo dukwiriye gukora, ndetse no gutanga umusanzu wacu mu kubaka Igihugu cyacu”.
Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi, ni urubyiruko rwose rubarizwa mu muryango, rukaba ruhagarariwe kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku rwego rw’Umudugudu.
Aya mahugurwa y’Umunsi umwe, yahurijwemo Urubyiruko ruhagarariye urundi mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko, mu rubyiruko rw’Abakorerabushake n’abasanzwe babarizwa muri uru rugaga bose b’Abanyamuryango ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro no mu mirenge igize akarere. Bakaba baganirijwe kuri; Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kurwanya ingengabitekerezo yayo, Uruhare rw’Urubyiruko mu gukemura ibibazo bibangamiye umuturage no kunoza imikorere y’Inzego z’Urubyiruko rw’Umuryango RPF INkotanyi.
AMAFOTO: K.Clement
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…
View Comments
Urubyiruko dukwiye kwigira kubutwari bw'inkotanyi tugakomeza kwiyubakira igihugu tutizigama