Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda muri 2017 yatawe muri yombi

Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi azira kubangamira iperereza rikorwa kuri Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda. Akaba anakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenza cyaha mu Rwanda (RIB) Dr Murangira B. Thierry yabitangarije RBA dukesha iyi inkuru.

Ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera mu gihe nawe agikorwaho iperereza. Bivugwa ko Miss Iradukunda Elsa yatwe muri yombi na RIB kuri iki cyumweru tariki ya 08 Gicurasi 2022, ubwo yari yagiye gusenga nyuma akaza kumenyesha umubyeyi we ko yafashwe na RIB.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize, Ishimwe Dieu Donne uzwi nka Prince Kid wayoboraga ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranweho guhohotera abakobwa bitabiriye iri rishanwa mu bihe bigiye bitandukanye.

Mu cyumweru gishize kandi RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’uyu musore igaragaza ko akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Miss Iradukunda Elsa yegukanye Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *