Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwataye muri yombi Notaire witwa Uwitonze Nasira, ukekwaho gukoresha inyandiko itavugisha ukuri muri dosiye iregwamo Ishimwe Dieudonné utegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Uyu mugore yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere, afungiye kuri Station ya RIB i Remera.
Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gukora inyandiko itavugisha ukuri no kwiyitirira umurimo utari uwe.
Itabwa muri yombi rikurikiye inyandiko zakwiye ku mbuga nkoranyambaga zisinyisha abakobwa n’abasore batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishinjwa umuyobozi wa Sosiyete itegura Miss Rwanda.
Ni mu gihe mu nyandiko ya Miss Iradukunda Elsa yakwirakwiriye isinye ho na Notaire, igaragaza ko Notaire yayisinye tariki ya 3 Gicurasi 2022 nyamara Miss Iradukunda Elsa akaba yarayisinyeho tariki ya 4 Gicurasi 2022, ibi bikaba bimwe mu byagaragaza amanyanga ari muri izi nyandiko kuko byaba bigaragara ko Notaire yemeje inyandiko nyirayo atari yandika.
Izo nyandiko zitesha agaciro ubuhamya bwatanzwe mu bugenzacyaha ku byaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda.
Bivugwa ko uyu notaire yafatanyije na Miss Iradukunda Elsa, bakajya bandikisha abatanze ubuhamya, bababwira ko ibyo bari gukora ari mu nyungu z’ubutabera.
Icyo bari bagamije, kwari ukugira ngo imbere y’urukiko, bazashinjure Ishimwe, agirwe umwere.
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…