Prince Kid yitabye urukiko bwa mbere Urubanza rurasubikwa

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wayoboraga Kampani itegura Miss Rwanda,yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku ncuro ya mbere, urubanza rurasubikwa

Uyu musore ari gukurikiranwaho ibyaha  by’ihohotera rishingiye ku gitsina  bivugwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2022 nibwo Prince Kid yatangiye kwitaba Urukiko aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uyu musore ubwo yari ageze imbere y’Inteko iburanisha, yavuze ko afite umwunganira mu mategeko ariko ntiyari yakageze mu cyumba cy’iburanisha.

Me Nyembo ni umwe mu banyamategeko baburana imanza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina niwe watangiye kunganira mu mategeko Prince Kid ku byaha aregwa.

Gusa iburanisha ry’uyu munsi rikaba ryasubitswe kuko Me Nyembo yatanze inzitizi y’uko atabashije kubona ikirego cy’ubushinjacyaha.

Umucamanza yemeje ko urubanza ruzasubukurwa ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 saa tatu.

Mu cyumweru gishize nibwo RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’uyu musore igaragaza ko akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urubanza rwa Prince kid ruzasubukurwa ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 saa tatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *