Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura, rwashyizwe mu muhezo.

Uyu munsi nibwo Prince Kid yitabye Urukiko ku nshuro ya kabiri aburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ni nyuma y’uko ubwa mbere rwari rwasubitswe.

Uru rubanza rwatangiye saa 9h30’ mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, abashinjacyaha basabye ko uru rubanza rwabera mu muhezo kubera imiterere y’ibyaha aregwa no ku mutekano w’abatangabuhamya.

Prince Kid n’umwunganira mu mategeko bavuze ko nta mpamvu yo kurushyira mu muhezo kubera ko ibyaha aregwa byavugiwe ku ka rubanda ndetse anafatwa yafashwe abantu babona, bongeraho ko Prince Kid afunzwe iby’umutekano w’abatangabuhamya ntaho bahurira, bityo ko kurushyira mu muhezo nta shingiro bifite.

Umucamanza yavuze ko bitewe n’imiterere y’urubanza rurimo ingingo zishobora kubangamira uburere mbonezabupfura rukwiye kubera mu muhezo.

Tariki ya 26 Mata 2022 nibwo Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Tariki ya 26 Mata 2022 nibwo Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda nibwo yatawe muri yombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *