IMYIDAGADURO

Urukiko rwategetse ko Miss Elsa Iradukunda arekurwa agakurikiranwa adafunzwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Iradukunda Elsa arekurwa agakurikiranwa adafunzwe. Akekwaho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Umwanzuro ukimara gusomwa, uyu mukobwa yasazwe n’ibyishimo, ahoberana n’inshuti ze zamubaye hafi mu bihe bigoye.

Isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022. Umutekano wari wakajijwe nk’ibisanzwe. Miss Iradukunda yari yitabiriye isomwa ry’urubanza rwe ryari ryanitabiriwe n’abanyamakuru benshi.

Mu isomwa ry’Umwanzuro w’Urukiko mu rubazna ruregwa mo Miss Elsa, Urukiko rwabanje gusoma ibyaha akekwaho, ruvuga uburyo impande zombi zireguye.

Rwavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye ko Miss Iradukunda arekurwa agakurikiranwa ari hanze. Uyu mukobwa nawe nibyo yari yasabye mu iburanisha ribanza.

Urukiko rwahise rushimangira ko arekurwa, kandi uwo mwanzuro ugahita ushyirwa mu bikorwa. Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 yatawe muri yombi na RIB kuya 08 Gicurasi 2022, akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Urukiko rwahise rutegeka ko arekurwa kandi uwo mwanzuro ugahita ushyirwa mu bikorwa

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

3 hours ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

4 hours ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

7 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

1 day ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago