URUBYIRUKO

Kicukiro: Urubyiruko rwo mu Murenge wa Niboye rwasabwe gukomeza kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa gatanu mu Murenge wa Niboye mukarere ka Kicukiro hateranye Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kurwego rw’umurenge rugaragaza ibyagezweho mu mwaka wa 2021/2022, runahiga kuzakomeza gukora ibikorwa byubaka Igihugu.

Nkuko biteganywa ni teka rya Minisitiri w’intebe rishyiraho inama y’Igihugu y’Urubyiruko ishinzwe  Gukurikirana no kuyobora imirimo ya buri munsi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kunzego zitandukanye guhera kurwego rw’umudugudu,Akagali,Umurenge,Akarere,kugeza ku rwego rw’igihugu.

Mu murenge wa Niboye Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yahuje urubyiruko ruhagarariye urundi mu murenge n’abayobozi aho Abayobozi bari bitabiriye iyi Nteko rusange bakanguriye uru rubyiruko kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.

CIP Nyirakirindo Jacqueline  watanze  ikiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge yakanguriye urubyiruko kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibiyobyabwenge  n’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.

Yagize ati :’’Rubyiruko rero kurwanya ibiyobyabwenge n’inshingano zanyu kandi mugomba kumenya ko twebwe dushinzwe kubirwanya rero muburire bangezi banyu bakiri mu murongo utariwo kuko tugomba kubashakisha aho bari hose murwego rwo kurwanya ko bakomeza kubikwirakwiza’’.

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Niboye rwasabwe gukomeza kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Rugira Mirage Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro wari uhagarariye Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’akarere  ka Kicukiro yabwiye bagenzi be ko bagomba gushyirahamwe nk’Urubyiruko bakirinda bakanarwanya ibiyobyabwenge babungabunga ubuzima bwo mumutwe kandi bakarwanya inda ziterwa bashiki babo batarageza igihe cyo kubyara.

Rugira Mirage Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro yasabye Urubyiruko gushyira hamwe bakanarwanya ibiyobyabwenge

Ubunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Niboye Murebwayire Jeanne D’Arc wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yatanze ibyemezo ku Ntore z’Urubyiruko rwitabiriye urugerero ruciye ingando (Inkomezabigwi Icyiciro cya cyenda) anarusaba ko rugomba kuba umusemburo w’amahoro no kurwanya icyo aricyo cyose cyakwangiza ubuzima bw’Urubyiruko .

Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ni umwanya Urubyiruko (Abagize Inteko rusange) ruhuriramo n’abafatanyabikorwa (Abayobozi cg abandi bajyanama b’Urubyiruko)  bakamurika ibyagezweho mu igenamigambi y’Umwaka urangiye, bakanatangaza ibizakorwa mu igenamigambi y’imyaka ikurikiyeho.

Ikaba itegurwa hashingiwe ku itegeko No 001 /2016 ryo ku wa 05/02/2016 rigena ishingano, imitunganyirize n’imikorere by’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, rigena inteko rusange y’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mbere y’uko umwaka w’ingengo y’imari usoza.

Urubyiruko rwasoje Urugerero (Intore z’Inkomezabigwi ikiciro cya cyenda) uyu mwaka mu murenge wa Niboye rwashyikirijwe Icyemezo cy’Ubutore

Yanditswe na Niringiyimana Egide

DomaNews.rw

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

7 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago