POLITIKE

Perezida Kagame yashimiye Umwamikazi Elisabeth II wizihije imyaka 70 yimye ingoma

Perezida Paul Kagame yashimiye Umwamikazi w’u Bwongereza wizihiza imyaka 70 ishize yimye ingoma, amushimira umurava no gukorera abaturage byamuranze muri iyo myaka yose.

Kuri iki Cyumweru tariki 5 Kamena nibwo mu Bwongereza hasojwe iminsi ine y’ibirori byo kwishimira imyaka 70 Umwamikazi Elisabeth II amaze yimye ingoma.

Ni ibirori byizihijwe n’ibihumbi by’abaturage hirya no hino mu Bwongereza n’ahandi ku Isi mu bihugu biri mu muryango wa Commonwealth

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yavuze ko imyaka 70 Umwamikazi Elisabeth II amaze ku ngoma yakoranye umurava inshingano ze.

Ati “Dushimiye Umwamikazi Elisabeth II wizihiza yubile y’imyaka 70 n’umuhate yagaragaje mu gukorera abaturage mu myaka 70 ishize. Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira #CHOGM2022, turifuza gukomeza guteza imbere ubushuti n’ubufatanye mu muryango wa Commonwealth.

Kuwa Kane tariki 2 Kamena nibwo mu Rwanda hizihijwe imyaka 70 ishize Umwamikazi Elisabeth II yimye ingoma, aho hacanywe urumuri Imbuga City Walk ahazwi nka Car Free Zone, ndetse ni igikorwa cyabereye ku isaha imwe mu mu mijyi yose ya Commonwealth.

Mu muhango usoza ibi birori by’iminsi ine, Umwamikazi Elisabeth II w’imyaka 96 yashimye urukundo yagaragarijwe n’abantu bo mu bice bitandukanye by’Isi.

Ati “Nakozwe ku mutima n’uburyo abantu benshi bigabije imihanda bizihiza imyaka yanjye 70.Nubwo ntabashije kwitabira buri gikorwa cyabaye, umutima wanjye wari kumwe namwe mwese kandi ndajwe ishinga no gukomeza gutanga umusanzu wanjye mfashijwe n’umuryango wanjye.”

Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II [Elizabeth Alexandra Mary Windsor], yavutse ku wa 21 Mata 1926.

Yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’uko Se, Umwami George VI atanze. Elizabeth II ni umugore wa gatandatu mu bayoboye u Ubwami bw’u Bwongereza, akaba ariwe muyobozi uyoboye igihe kinini mu mateka y’u Bwongereza.

Umwamikazi Elizabeth II kuri ubu ni we Muyobozi Mukuru w’Umuryango wa Commonwealth, akaba yaragennye Charles, Igikomangoma cya Wales kuzamusimbura igihe azaba atanze.

Muri 2018 ubwo Perezida Kagame yahuraga n’Umwamikazi Elisabeth II
Abantu b’Ingeri zose bizihize Isabukuru y’Umwanikazi Elisabeth II

DomaNews.rw

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

18 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago