Perezida Paul Kagame yashimiye Umwamikazi w’u Bwongereza wizihiza imyaka 70 ishize yimye ingoma, amushimira umurava no gukorera abaturage byamuranze muri iyo myaka yose.
Kuri iki Cyumweru tariki 5 Kamena nibwo mu Bwongereza hasojwe iminsi ine y’ibirori byo kwishimira imyaka 70 Umwamikazi Elisabeth II amaze yimye ingoma.
Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yavuze ko imyaka 70 Umwamikazi Elisabeth II amaze ku ngoma yakoranye umurava inshingano ze.
Ati “Dushimiye Umwamikazi Elisabeth II wizihiza yubile y’imyaka 70 n’umuhate yagaragaje mu gukorera abaturage mu myaka 70 ishize. Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira #CHOGM2022, turifuza gukomeza guteza imbere ubushuti n’ubufatanye mu muryango wa Commonwealth.
Kuwa Kane tariki 2 Kamena nibwo mu Rwanda hizihijwe imyaka 70 ishize Umwamikazi Elisabeth II yimye ingoma, aho hacanywe urumuri Imbuga City Walk ahazwi nka Car Free Zone, ndetse ni igikorwa cyabereye ku isaha imwe mu mu mijyi yose ya Commonwealth.
Mu muhango usoza ibi birori by’iminsi ine, Umwamikazi Elisabeth II w’imyaka 96 yashimye urukundo yagaragarijwe n’abantu bo mu bice bitandukanye by’Isi.
Ati “Nakozwe ku mutima n’uburyo abantu benshi bigabije imihanda bizihiza imyaka yanjye 70.Nubwo ntabashije kwitabira buri gikorwa cyabaye, umutima wanjye wari kumwe namwe mwese kandi ndajwe ishinga no gukomeza gutanga umusanzu wanjye mfashijwe n’umuryango wanjye.”
Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II [Elizabeth Alexandra Mary Windsor], yavutse ku wa 21 Mata 1926.
Yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’uko Se, Umwami George VI atanze. Elizabeth II ni umugore wa gatandatu mu bayoboye u Ubwami bw’u Bwongereza, akaba ariwe muyobozi uyoboye igihe kinini mu mateka y’u Bwongereza.
Umwamikazi Elizabeth II kuri ubu ni we Muyobozi Mukuru w’Umuryango wa Commonwealth, akaba yaragennye Charles, Igikomangoma cya Wales kuzamusimbura igihe azaba atanze.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…