POLITIKE

Ibihugu bya Commonwealth bikwiriye gusangira n’iterambere ry’ubukungu-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame witabiriye inama y’ihuriro ry’ubucuruzi mu Muryango wa Commonwealth, asanga ibihugu bigize uyu muryango bikwiriye gusangira n’iterambere ry’ubukungu kugira ngo bizagire ajo hazaza habereye ababituye.

 Hari mu kiganiro cyakurikiye itangizwa ku mugaragaro ry’iri huriro.

Iri huriro ry’ubukungu rimaze imyaka 25 rishinzwe mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza Commonwealth, ryari rimaze imyaka ine ridaterana bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Perezida Paul Kagame waryitabiriye yasobanuye ko muri uyu muryango wa Commonwealth ibihugu bifite byinshi bisangiye harimo ururimi, uburyo bw’imikorere, inzego z’imari byafasha mu gukorana ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu. 

Asanga kandi ejo hazaza h’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza, Commonwealth, hakwiye gushingirwa ku ntego n’icyerekezo bihamye.

Perezida Kagame kandi asanga umuryango Commonwealth, uvuze imikoranire y’ibihugu haba mu bukungu ndetse no mu bindi byinshi biba bihuriyeho.

Muri iki kiganiro kandi harimo na perezida wa banki nyafurika itsura amajyambere, Dr Akinwumi Adesina wagaragaje ko ahazaza hasangiwe hagomba gushingira ku miyoborere myiza no kudagira uhezwa mu iterambere. 

Aha yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera muri uru rugendo.

Naho Lord Marland uyobora urwego rw’umuryango wa commonwealth rushinzwe ishoramari n’ubucuruzi, yagarutse ku kuba ibihugu byibumbiye muri uyu muryango bihurira ku murongo umwe w’iterambere anashimira perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ko yamenye iryo banga ubwo yemeraga ko u Rwanda ruba umunyamuryango.

Patricia Scotland umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, yagarutse ku mibare y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango aho yavuze ko ibi bihugu ngo bifite umusaruro mbumbe uteranyirije hamwe ungana na miliyali ibihumbi 13.

Dr. Akinwumi Adesina, uyobora banki nyafurika itsura amajyambere yavuze ko kugira umurongo umwe wo kubaka ejo hazaza bisaba kugabanya icyuho kiri hagati y’abashoboye n’abatishoboye. 

Yatanze urugero ku kuba 16% gusa y’abanyafurika aribo bashobora kubona inkingo za Covid-19, agasanga ubwo busumbane bugomba kuvaho. 

Muri ibi biganiro hagarutswe ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa imishinga mito n’imininj y’iterambere harimo uburyo bworoshye bwo kubona no guhanahana amakuru afasha mu myanzuro y’ishoramari n’ubufaganye mpuzamahanga.

DomaNews.rw

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago