Umwaka wa 2022 uzajya mu mateka mu gihe u Rwanda ruzaba rufite inshingano ebyiri zo kuyobora imiryango minini ku isi – Commonwealth na Organisation de la Francophonie (OIF).
Dukurikije imibare iboneka kumurongo abantu bagera kuri miliyari 2.6 baba mu bihugu 54 bigize Commonwealth. Abatuye isi bose hamwe bagera kuri miliyari 7.9.
Hagati aho abaturage bahujwe n’ibihugu bigira uruhare muri OIF ni miliyoni 900, muri bo miliyoni 274 bavuga igifaransa. Ibihugu bigira uruhare muri OIF bikwirakwijwe ku migabane itanu.
Kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame yagizwe Umuyobozi w’Umuryango w’ibihugu na Goverinoma bivuga ururimi rw’icyongereza wa Commonwealth mu nama yahuje Abayobozi b’Ibihugu bigera kuri 54 bigize uyu muryango, umwanya yasimbuyeho Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson.
Ku ya 12 Ukwakira 2018, Louise Mushikiwabo w’umunyarwanda yatorewe manda y’imyaka ine ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga wa Francophonie (OIF) uhuriwemo Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa mu nama yabereye i Yerevan muri Arumeniya.
Ibi byatumye u Rwanda rwazamutse ruhinduka Igihugu gikomeye gifite ubunararibonye mu bubanyi n’amahanga mu myaka ruzamara ruyoboye iyi miryango yombi ikomeye, ibitekerezo by’u Rwanda bikazagaruka ku guha Igihugu uruhare runini mu bibazo bitandukanye byugarije Isi, uhereye ku ikoranabuhanga, ubucuruzi, imihindagurikire y’ikirere, ubuhinzi, imiyoborere, uburezi, umutekano n’abandi.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…