Mu rugendo shuri rwateguwe n’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02 Nyakanga 2022, Urubyiruko rwasobanuriwe amateka y’ahatangirijwe Urugamba rwo kubohora Igihugu rutahana imigambi mishya mu kongera imbaraga mu bikorwa rwakoraga.
Iki gikorwa cyo gusura agace kabitse Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, cyatangiye uru rubyiruko rusobanurirwa amateka y’Umusozi wa Nyabwishongwezi uri Kagirumba mu karere ka Nyagatare aho Gen. Major Fred Gisa Rwigema yarasiwe tariki 02 Ukwakira 1990.
Aha Kagitumba hakaba ari naho Inkotanyi zarasiye isasu ryambere ryatangije urugamba rwo kubohora Igihugu tariki ya 01 Ukwakira 1990.
Basobanurirwa byimbitse ibyo aya mateka, Bashana Medard Umuyobozi w’Ingoro y’Urugamba rwo kwibohora Igihuhu, yaberetse aho ibikorwa byose byateguriwe anabasobanurira intangiriro nyirizina y’Urugendo rwa RPF Inkotanyi rwo kubohora Igihugu.
Uru rubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro rwakomereje urugendo rwo kwiga amateka ahazwi nka Gikoba mu murenge wa Tabagwe basobanurirwa uburyo bwose bwakoreshejwe na Gen. Major Paul Kagame nyuma y’uko Gen. Major Rwigema wari uziyoboye yishwe.
Benimana Olivier umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro yagize ati: “Byampaye ikizere, bimpa umutima wo kuvugango nanjye ndi umusore, kubwo ikizere cya bakuru bacu nanjye naba umwe mu bakwitangira Igihugu aho imbaraga zanjye zaba zikenewe hose.”
Ibi kandi abihuriraho na Kanyana Deborah nawe witabiriye uru rugendo, yagize ati: “Mpakuye isomo rivuga ko aho ndi nk’urubyiruko na mugenzi wange utabashije kugera aha ngomba kumwigisha gukunda Igihugu mbere ya byose, akitanga atizigama nk’uko abatubanjirije bitanze batizigama. Twebwe twaje n’imodoka ariko ababohoye Igihugu bakoze uru rugendo n’amaguru. Bityo rero tugomba gukunda Igihugu cyacu.”
Uru rubyiruko rwanagaragaje ibyishimo rufitiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aho mu majwi y’ibyishimo nyuma yo gusobanurirwa aya mateka bagiraga bati “ Hari byinshi turi kumwigiraho, turacyamucyeneye no mu myaka iri imbere”.
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Kicukiro Uwizeyimana Eric, yavuze ko aya masomo yahawe bazayashyira mu bikorwa biteza imbere umuturage.
Yagize ati: “Iyo umuntu yize amateka akajya ahantu akareba ibyahabaye atabibwirwa, imbaraga yakoreshaga zirikuba. Dufite ibikorwa byinshi dusanzwe dukora by’ubwitange dufatanya inzego z’ibanze bishyira umuturage ku isonga, ubu rero tugiye kongera umuvuduko.”
Urugendo rwo kwiga amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu rwakozwe n’Urubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro, rwateguwe hagamijwe kumenya no gusobanurirwa mateka mu rubyiruko mu gihe u Rwanda rwizihiza Isabukuru y’imyaka 28 rumaze rwibohoye. Uyu ukaba ari umunsi wizihizwa mu Rwanda buri mwaka tariki ya 04 Nyakanga.
AMAFOTO: K. Clement
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…