INKURU ZIDASANZWE

Rutikanga Ferdinand watangije Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Rutikanga Ferdinand wakunze kuvuga ko ari we watangije Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi kuri uyu wa 11 Nyakanga 2022.

Umugore wa Rutikanga Ferdinand ni we wahamije amakuru y’urupfu rw’umugabo we wamamaye cyane nk’umwe mu bakinnye bwa mbere umukino w’iteramakofe.

Yavuze ko yitabye Imana saa Tatu za nijoro zo kuri uyu wa 11 Nyakanga 2022.

Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo wari urwaye indwara zirimo umuvuduko w’amaraso, impyiko na kanseri yo mu maraso yaguye iwe mu rugo ubwo yari amaze kunywa imiti.

Rutikanga Ferdinand wari usanzwe atuye i Ndera kugeza ubu umubiri we ukaba uri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Masaka.

Rutikanga yavuze ko yatangije Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda mu 1972., yawutangiriye mu cyahoze ari Zaïre.

Ku wa 24 Kanama 2018 ubwo yari afite imyaka 60 y’amavuko ni bwo Rutikanga yasezeye ku iteramakofe mu mukino wamuhuje n’impanga ye Ndagijimana Sylvain bakinanaga.

Mu biganiro byinshi, Rutikanga yakundaga kuvuga ko yakubitaga amakofi aremereye, apima ibilo byinshi.

Rutikanga yakundaga kwivuga imyato yagaritse “Umutanzaniya’’ bakamusaka inyundo.

Umukino ukomeye yibukirwaho ngo ni uwo yakiniye kuri Stade Umuganda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yakubitaga Umuzayirwa ngo ‘akamuca ururimi.’

Rutikanga Ferdinand mu 1970 yatwaye umudali mu mikino yabereye i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyahoze ari yitwa Zaïre.

Uyu musaza wabaye muri Club Inkuba Zesa yabaye n’umusifuzi w’Iteramakofe mu Rwanda

DomaNews.rw

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago