Categories: INKURU ZIDASANZWE

Ibintu uzirinda niba wifuza gutera imbere

Imyitwarire abantu bagira mu buzima busanzwe igira uruhare rukomeye mu kugena uko ejo hazaza habo hazaba hameze.

Advertisements

Abantu bageze ku bintu bifatika mu buryo bugaragarira amaso, ntabwo ari uko ari abahanga mu bwenge cyane kurusha abandi, ahubwo ni uko hari ibintu baba barahisemo kugenderaho mu buzima bwabo ndetse bakabyubahiriza nk’aho ari ihame.

Niba ushaka gutera imbere no kugera ku bintu bifatika, abahanga batanze inama z’imyitwarire ugomba kwirinda.

Guhora ushidikanya

Wabyemera utabyemera nta muntu uba ugomba kugufatira ibyemezo, ubuzima ni ubwawe n’ibyemezo bigomba gufatwa nawe. Gushidikanya bitera kugwingira kw’ibitekerezo wari wifitemo ndetse bikica inzozi z’ahazaza.

Gushaka gutera imbere no gushidikanya ntabwo wabivanga, iyo ushaka kugera ku ntego zawe ugomba gutandukana no gushidikanya ko ibyo ushaka bidashoboka.

Kutika ku bintu abandi bavuga

Abantu bazahora bavuga, banenga, bashima , batera umwete, bakwena n’ibindi, ibyo bivuze ko bakora ibyo bashaka byaba ibikubaka cyangwa ibigusenya. Aho rero niho nawe ugomba guhera ukora ibyawe bikurimo ndetse wumva ko bigufitiye akamaro utitaye ku marangamutima yabo.

Impamvu ugomba gukora ibigufitiye akamaro ni uko udashobora kubuza abantu kuvuga cyangwa kugutekereza uko bashaka kandi wowe kubyitaho byakubuza kugera ku iterambere wifuza.

Si byiza guhora usubika icyo wari bukore

Ikintu cyo gusubika gahunda wagombaga gukora bituma umuntu atagera ku ntego n’inzozi ze.

Abantu benshi bapfana inzozi babashaga kugeraho bitewe n’uko batigeze bazishyira mu bikorwa ahubwo bahoraga muri nzakora iki, nzakora kiriya.

Ntushobora kuzigera ugera ku ntego niba udashobora gutangira, gutegereza ko hari ibintu uzageraho bihagije ngo ubone gutangira gukora ntibibabo, uzahora iteka wimura gahunda.

Uburyo bubonetse ubukoresha uko buri, ntabwo wazigera ugera kure udatangiriye ku ntambwe imwe.

Ubwoba

Ubwoba bw’uko bitazemera cyangwa bw’imbogamizi ni ikintu gituma abenshi badatera imbere. Usanga hari abagira ubwoba by’ibyo abandi bazavuga, bwo kutazagera ku ntego, bwo kudakora umushinga nk’uko wateganyijwe.

Ubwoba ni ikintu kibi cyane bushobora no gutuma intare isiga umuhigo wayo kandi ari mu ishyamba isanzwemo.

Kwitandukanya n’ubwoba, ukiyemeza ni cyo kintu cyonyine gifasha umuntu kuba yagera ku ntego ze.

Kuvuga gusa udakora

Ikindi kimungu kibuza abantu gutera imbere, ni uguhoza mu magambo y’ibyo bazakora ariko batabishyira mu bikorwa.

Uko upanga kose ibyo uzakora n’uburyo waba ubivugamo kose ndetse ubiganiriza n’abandi nta kamaro bigira igihe cyose utabishyira mu bikorwa. Ibikorwa biruta amagambo, wavuga make ariko ugakora cyane.

Gucika intege ku ikubitiro

Abantu bose bateye imbere, si uko bataba barahuye n’ibibaca intege bitandukanye,ahubwo baba baragize ubutwari bwo kubyihanganamo bagakameza urugendo.

Niba rero ushaka gutera imbere no kugera kure hashoboka uba ugomba guhangana n’ibibazo ntibikubuze gutera imbere.

Nubwo izi nama atari zo zonyine wagenderaho ariko ugerageje kugira iyi myitwarire ukayigenderaho mu buzima bwawe bitinde bitebuke watera imbere

Source: Igihe/2017

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago