Igitaramo cya Joe Boy cyagombaga kubera i Kigali cyasubitswe

Igitaramo cyari kuzaririmbwamo na Joe Boy cyari gitegerejwe i Kigali cyasubitswe habura icyumweru kimwe gusa ngo kibe, amakuru ahari agahamya ko kimuriwe mu mezi ari imbere.

Isubikwa ry’iki gitaramo ryaturutse ku kuba EAP yari yatumiye Joe Boy bahisemo kwigiza inyuma iki gitaramo kuko hari ibyo bifuza kubanza gutegura neza kugira ngo kirusheho kuzagenda neza.

Uyu muhanzi yari yatangajwe nk’uzitabira igitaramo cyiswe ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyagombaga kuzaba ku wa 23 Nyakanga 2022.

Byari byavuzwe ko Joe Boy yari kuzahurira mu gitaramo na Bruce Melodie, Davis D, Christopher, Bushali, Juno Kizigenza, Chris Eazy na Kenny Sol.

Joe Boy yari agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri ahavuye, uyu muhanzi muri iyi minsi akunzwe mu ndirimbo nka Alcohol n’izindi.

Uyu muhanzi igitaramo cye gisubitswe mu gihe yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2020 ubwo yari yatumiwe muri Kigali Jazz Junction

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *