Ange Kagame n’Umugabo we bongeye kwibaruka

Ni ibyishimo n’impundu mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wemeje ko umukobwa we Ange Ingabire Kagame n’umukwe we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse ubuheta.

Urwo ruhinja ruje rukurikira imfura yabo yavutse muri Nyakanga 2020, umwana wakiranywe umunezero udasanzwe ubu akaba abonye murumuna we.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu, yagize ati: “Mwishyuke Ange na Bertrand!”. Ayo magambo aherekejwe n’ifoto y’umwuzukuru we wa kabiri.

Ange Kagame yibarutse ubuheta mu gihe na we ari ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori byari bibereye ijisho byabaye imwe mu nkuru zavuzweho cyane mu bitangazamakuru muri uwo mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *