Rwanda: Mwalimu yazamuriwe umushahara

Guverinoma y’u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu,  inatera inkunga koperative Umwalimu Sacco igera kuri miliyari eshanu mu rwego rwo guteza imbere imibereho ya mwarimu n’ireme ry’uburezi muri rusange.

Itangazo ryarutse muri Minisiteri y’Uburezi rivuga ko;

“Minisiteri y’Uburezi yishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022, yaganiriye ku iterambere ry’imibereho y’umwarimu, uburyo bwo gukomeza gushyigikira Ikigega cya Koperative Umwarimu SACCO no guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, tekinike, imyuga n’ubumenyingiro, mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano; bityo ifata ibyemezo bikurikira:

1. Gushyira mu kigega cya Koperative Umwarimu SACCO amafaranga miliyari eshanu y’amanyarwanda (5.000.000.000 FRW) mu rwego rwo kucyongerera ubushobozi bwo kurushaho gutanga inguzanyo ku mwarimu

2. Kongera imishahara y’abarimu ku buryo bukurikira:

i. Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye – A2 (aba barimu bose hamwe ni 68.207) yongerewe 88% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 50.849 FRW;

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza – A1 (aba barimu bose hamwe ni 12.214) yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 54.916 FRW; il. Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza – A0 (aba barimu bose hamwe ni 17.547) yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 70.195 FRW.

3. Hongerewe kandi umushahara w’abayobozi b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.”

Ibi byemezo biratangira gushyirwa mu bikorwa mu guhemba umushahara w’ukwezi kwa Kanama 2022
Umwalimu mu Rwanda yongerewe umushahara nyuma y’igihe bataka ko umushahara bahembwa ari iyanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *